‘Hari ibigo byibeshya ko guhugura abakozi babyo ari ugusesagura’

Inzobere mu bugenzuzi bw’imicungire y’ibigo zo mu kigo Institute Internal Auditors (IIA) zakebuye bimwe mu bigo bidaha agaciro amahurwa agenewe abakozi babyo ngo bakore kinyamwuga, zigahamya ko kudahugurwa kwabo bidindiza iterambere ry’ibyo bigo bakorera.
Byatangajwe na Twagirayezu Fred, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya IIA, ubwo icyo kigo cyasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR), agamije guhugura abakozi bagakora kinyamwuga.
Twagirayezu yavuze ko hari bimwe mu bigo mu Rwanda byumva ko kugenera amahugurwa abakozi agamije gukarishya ubumenyi mu byo bakora, byaba ari ugusesagura.
Yagize ati: “Inama naha ibigo mu micungire y’imitungo yabyo bijye bishyiraho n’amafaranga yagenewe guhugura abakozi. Iyo abakozi badahuguwe bituma ikigo kidatera imbere uko bikwiye.
Abenshi bibeshya ko guhugura ari ugusesagura umutungu bakaba bahitamo kugumana amafaranga no kugumama abakozi batajijutse.”
Yavuze ko mu gihe abo bakozi b’ibigo badahawe amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu byo bakora bidindiza ikigo bakorera.
Ati: “Turabibona mu gihugu dutegura amahugurwa dutanga ariko iyo turebye abitabira baba ari bake, bitwereka ko hakiri ubujiji bwo kutamenya ngo uyu mukozi akeneye kugira amahugurwa ahabwa buri mwaka.”
Gatera Damien, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR yavuze ko na bo bakeneye amahugurwa y’abakozi, abafasha gukarishya ubumenyi mu micungire y’umutungo w’ibigo by’imari.
Ati: “Amahugurwa arekenewe kuko hari amategeko agenga ibigo by’imari agenda ahinduka, mbese abakozi bakwiye kuyagiraho ubumenyi bwisumbuye”
Yongeyeho ati: “Kugira ngo urwego rw’imari rugire abanyamwuga kandi ubunyamwuga ntabwo bwizana burigishwa. Ni yo mpamvu twiyemeje gufatanya na IIA kugira ngo aho dukeneye ubunyamwuga ku bigo by’imari, bongere ubumenyi bashobore gukora ishoramari nyaryo ndetse no kumenya guha serivisi nziza abakiriya.”
Aya masezerano IIA ku kongerera ubushobozi abakozi ba AMIR azamara imyaka itatu.
IIA imaze imyaka isaga 10 ihugura abakozi mu ngeri zitandukanye mu bijyanye no guhangana n’ibibazo byugarije ibigo bakoramo(risk management), ubugenzuzi, gusobanukirwa ikoranabuhanga (IT) n’ibindi.
Ni ikigo kivuga nyuma y’aho gitangiriye guhugura abakora mu bigo byatanze umusaruro mu guteza imbere ibigo bya Leta n’ibyigenga kubona impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga zigaragaza ko ari abakozi b’umwuga mu bigo bakoramo.
Muri iyo myaka isaga 10 ishize IIA imaze ihugura abakozi mu bigo, kuri ubu ibarura abasaga 3 000 000 yahuguye.


