Hari amakosa tutazajya tubabarira urubyiruko- Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yabwiye urubyiruko ko bakwiye kwiga amateka kuko hari amakosa batazajya bababarirwa aterwa no kutamenya amateka bikabaviramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Minisitiri Dr. Utumatwishima, avuga ko urubyiruko rukwiye kujya rwigira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biba buri mwaka.
Yagize ati: “Hari amakosa tutagomba kuzajya twemera kubabarira urubyiruko, kuvuga y’uko batazi amateka y’u Rwanda tumara igihe cy’amezi atatu mu minsi 100 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.“
[…] Hari igihe muzajya mukora ibyaha bituruka ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kuvuga ko utazi amateka ntibibe igisobanuro tuzemera.”
Uyu muyobozi yabasabye ko mu bihe byo kwibuka bazajya baherekeza bagenzi babo bajya gushyingura imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagenda baboneka umunsi ku munsi, ku buryo bishobora kubafasha kumenya no kwiga amateka bari kumwe na bo yagizeho ingaruka.
Minisitiri Dr Utumatwishima yanasabye ababyeyi kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato amateka y’u Rwanda, kugira ngo bafashe inzego zitandukanye.
Ati “Ariko turanasaba ababyeyi, abantu bamaze gukura bari bahari igihe Jenoside yakorwaga, kugira ngo na bo bagire uruhare mu kujya kuganiriza urubyiruko, cyane cyane abantu bagasubira iwabo, aho tuvuka, aho twize tukaganira n’urubyiruko rwaho aya mateka, ukuri kw’ibyabaye.”
Agaruka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibinyoma by’umwihariko imiryango yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga, Dr Utumatwishima yabakuriye inzira ku murima avuga ko nta burozi bw’ivangura urubyiruko rukeneye.
Ati “Nta kintu kuba Abahutu byabamariye mu myaka irenga 31, icyo babikoresheje ni amacakubiri, kuvangura abantu mu mashuri, kubavutsa uburenganzira bwo kwiga […]
Reka tubabwire ko n’iyo yaba ari ababyeyi babo babikoze, uwo murage babasigiye ni mubi. Hano mu Rwanda nta muntu uvangurwa, imyaka 31 ishize Abanyarwanda bose biga, ntawe ubuzwa amahirwe yo kubona akazi. Nta we bahagarariye, ubwo burozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibaduheho, turabamaganye.“
Yijeje ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, ko urubyiruko rw’u Rwanda rutazatatira igihango rwagiranye n’ubuyobozi cyo guhamya ukuri ku buzima bwiza barimo buzira ivangura.

