Hari abafata Ndi Umunyarwanda nk’ibitekerezo bya Politiki

Eric Mahoro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yavuze ko hari abantu bagifata Ndi Umunyarwanda nk’ibintu by’ibitekerezo bya Politiki.
Yabigarutseho mu ‘Urubuga rwa Ndi Umunyarwanda’, umwanya ngarukakwezi wahariwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri RBA.
Yashimangiye ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwa buri munsi kandi usanga no mu nzego z’imirimo itandukanye.
Mu myaka 30 ishize Umuryango RPF Inkotanyi uhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, politiki yo kugarura indangaciro z’ubumwe no gukorera hamwe, ni yo iranga n’urwego rw’umurimo.
Mahoro agaruka ku ntambwe imaze guterwa mu myaka 30 ishize mu guca icyenewabo, itonesha no guheza bamwe mu bana b’u Rwanda mu nzego z’imirimo itandukanye.
Yagize ati: “Nta muntu ukubaza ubwoko bwawe kugira ngo ujye gukora akazi runaka cyangwa ngo akubaze aho wavuye n’inkomoko yawe.”
Akomeza agira ati: Ndi Umunyarwanda hari abayumva bakagira ngo ni ibintu by’ibitekerezo bya Politiki gusa ariko nubwo byaba Politiki, ni Politiki nziza.”
MINIBUMWE igaragaza ko Politiki za Guverinoma y’u Rwanda bitagoye kuzumva.
Ivuga ko Politiki ari ubuzima bw’abanyarwanda kandi igahindura imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Politiki ni ibituma twihutisha iterambere, nta Politiki dufite zigoranye kuzumva ku buryo umuntu yumva ari ibitekerezo.
Ndi Umunyarwanda ni Ubuzima bwacu, buriya ntabwo bigoye kumva icyo ndi Umunyarwanda itumariye.”
Avuga ko kuba waritwaga Umututsi byari bigoye kugira ngo ubone umurimo ugaragara muri iki gihugu, nubwo wabaga ufite ubwenge ngo ntibyari ibintu byoroshye.
Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Politiki yo kugarura indangagaciro z’ubumwe no gukorera hamwe, ni yo iranga n’icyiciro cy’umurimo.
Ati: “Kuri ubungubu abantu bahabwa amahirwe nta muntu ukubaza ubwoko bwawe kugira ngo ujye gukora akazi runaka cyangwa ngo akubaze inkomoko yawe.
Umuntu ufite ubushobozi, umwana wiga agakurikira neza agatsinda amasomo aba abizi ko narangiza ashobora kubona akazi, ashobora kubona buruse cyangwa akoherezwa kwiga mu masomo yihitiyemo kandi nanayarangiza afite ubushobozi, aho azasaba akazi azagahabwa hatagendewe ku cyo ari cyo.
Ikindi ni umurimo ubwawo gukora abantu batishishanya kuko ari abayobozi ari n’abakozi dukorana ku buryo bwa buri munsi nta na hamwe umuntu ashishikarizwa gukorana kubera ko bafite ibyo bahuriyeho yaba amateka bahuriyeho, idini n’ibindi.
Ibyo byo gushingira ku ndangagaciro z’ubumwe ku murimo ni nacyo kivamo kunoza umurimo kuko abashyize hamwe Imana irabasanga.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, akaba n’Umunyamuryango wa Unity Club, Intwararumuri Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko mu mateka y’Abanyarwanda kwagura igihugu no kucyubaka byashingiye ku ndangagaciro na zo zishingiye ku nkingi zinyuranye harimo n’inkingi y’ubukungu.
Ati: “Iyi nkingi y’ubukungu nayo rero kugira ngo igerweho, umurimo wahawe agaciro kanini mu banyarwanda.”
Ndagijimana William says:
Kamena 4, 2024 at 11:07 amAmahoro! Nitwa ndagijimana William ntuye mukarere ka HUYE umurenge wa mukura akagali ka Rango A mumudugudu wa agakombe. Igitekerezo mfite niki: gahunda za ndumunyarwnda ndazumva ndanazishyigikiye gusa nkumunyarwanda uri kuri terrain nigahunda mbona ziganirwa mubyiciro byohejuru gusa, nigahunda usanga ubushobozi buzitangwamo bugirira umumaro abakwiye kuzimakaza mubanyarwanda kurenza abagenerwa bikorwa, mfite igitekerezo natangije gahunda ya ndumunyarwnda project kurwego rwisibo maze amezi abiri nahereye mubana imyaka 3-12 mfite abana 15 muri iyo gahunda,mfite aba mentor or coach babiri babitaho ariko ducyeneye amahugurwa kuri gahunda za ndumunyarwnda kugirango tubashe kwimakaza izo ndangagaciro aho dutuye murakoze 0782017687