Handball: U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri ‘Inter-Continental Trophy’

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 21 mu mukino wa Handball, yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya IHFTrophy/ Intercontinental phase”, nyuma yo gutsinda Bulgaria ibitego 48-31.
Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, muri ‘Palace of Youth and Sports’ i Prisitina muri Kosovo aho iri rushanwa rihuza imigabane ryari rimaze iminsi ribera.
Amakipe yombi yagiye gukina yarasezerewe muri 1/2 aho u Rwanda rwasezerewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu gihe Bulgaria yasezerewe na Uzbekistan.
Ni umukino utari woroshye na gato kuko u Rwanda rwagerageje gutsinda amanota menshi mu ntangiriro ndetse no gukomeza kuyobora umukino, byatumye igice cya mbere kirangira rufite ibitego 21-18.
U Rwanda rwari ruhagarariye Afurika rwakomeje kongera ikinyuranyo kugeza rubonye intsinzi y’ibitego 48-31 rwegukana Umudali w’Umuringa muri IHF Trophy/Intercontinental phase.
Yves Kayijamahe w’u Rwanda, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino nyuma gufasha ikipe ye gutsinda ibitego byinshi.
Yabaye Umunyarwanda wa gatatu wabonye iki gihembo nyuma ya Uwayezu Arsène na Kwisanga Peter.
Umukino wa nyuma muri iri rushanwa ukaba ugomba guhuza Uzbekistan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

