Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri IHFTrophy/Intercontinental phase

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 21 mu mukino wa Handball, yatsinze Nicaragua ibitego 50-27 mu mukino wa mbere wo itsinda B muri irushanwa rya IHFTrophy/ Intercontinental phase”, iri kubera i Prisitina muri Kosovo.
Uyu mukino wabereye muri ‘Palace of Youth and Sports’ kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025.
Ni umukino wahiriye cyane Ikipe y’u Rwanda kuko yatangiye neza inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota ari hejuru ya 10, byatumye iyobora umukino wose ndetse inakomeza kongera amanota.
Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 50-27, ndetse umunyezamu warwo Uwayezu Arsène ahabwa igihembo cy’umukinnyi wawitwayemo neza.
U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe, guhera saa kumi rukina na Uzbekistan.



