Handball: u Rwanda rwananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa IHF Trophy

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 21 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 32-28 muri 1/2 cya IHFTrophy/ Intercontinental phase”, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, muri ‘Palace of Youth and Sports’ i Prisitina muri Kosovo aho iri rushanwa rihuza imigabane rikomeje kubera.

Ni umukino utari woroshye na gato kuko amakipe yombi yatangiye agendana mu gutsinda ibitego, Ibi byatumye igice cya mbere kirangira Abanyamerika batsinze ibitego 14-13 by’u Rwanda. 

Mu gice cya kabiri, u Rwanda ruhagarariye Afurika rwagowe cyane no guhagarara nabi mu bwugarizi bituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongera ikinyuranyo cy’ibitego kiba (30-24).

Habura iminota ibiri ngo umukino urangira abasore b’umutoza Ngarambe François-Xavier bagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego biranga.

Umukino warangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze u Rwanda ibitego 32-28, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya Inter-Continental Trophy”.

Ku mukino wa nyuma, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izahura n’Ikipe y’Igihugu ya Uzbekistan yasezereye ikipe y’igihugu ya Bulgaria iyitsinze ibitego 41-33.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, rukina n’ikipe y’igihugu ya Bulgaria mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Wari umukino ukomeye ku bakinnyi b’u Rwanda
U Rwanda rwananiwe kugera ku mukino wa nyuma
Imikino ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’ iri kubera muri Kosovo
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 15, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE