Handball: Police HC na Kiziguro SS zegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2025

Ikipe ya Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore zegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 mu Karere ka Gicumbi.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera ku Mulindi w’Intwali mu Karere ka Gicumbi ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).
Mu bagabo hitabiriye amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri, aho irya mbere ryari rigizwe na Police HC, Gicumbi HC, UR-Rukara HC na UB Sports HC.
Itsinda rya kabiri ryarimo APR HC, ES Kigoma, UR Huye na TTC de la Salle.
Amakipe atanu yitabiriye mu bagore yari Kiziguro SS, ES Nyamagabe, UoK, UR Huye, UR Rukara.
Police HC yari imeze neza kuko yatangiye iri rushanwa itsinda UB Sports ibitego 27-11 iyobora itsinda yari iherereyemo.
Yakomereje muri uwo mujyo kugeza ku mukino wa nyuma yatsinzemo mukeba APR HC ibitego 31-22.
Mu bagore, Kiziguro SS yegukanye igikombe cy’Intwari ku nshuro ya kane yikurikiranya, nyuma yo gutsinda E.SC. Nyamagabe ibitego 36-20.
Muri iyi mikino hakinnye kandi n’icyiciro cy’abatarengeje imyaka 17, aho mu bakobwa Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ibitego 18-13.
Mu bahungu, TTC de la Salle yatsinze ADEGI ibitego 25-24.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere.”



