Handball: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina imikino ya gicuti mu kwitegura igikombe cy’Isi 2023

Taliki 01-04-2023
Rwanda-Burundi (BK Arena-18h00)
Taliki 02-04-2023
Burundi-Rwanda (BK Arena-18h00)
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 “IHF Men’s Youth World Championship 2023”, ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” hateguwe imikino ibiri ya gicuti y’ikipe y’u Rwanda U-19 izakina n’u Burundi.
Iyi mikino biteganyijwe ko izaba mu mpera z’iki Cyumweru taliki 01 na 02 Mata 2023 ikazabera muri BK Arena mu rwego gufasha abakinnyi kumenyera ahasa n’aho bazakinira imikino y’igikombe cy’Isi 2023.
Biteganyijwe ko ikipe y’u Burundi U-19 igera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Werurwe 2023.
Abakinnyi 18 b’ikipe y’u Rwanda
Abakinnyi ikipe y’u Rwanda U-19 izifashisha muri iyi mikino ibiri ya gicuti barimo Uwayezu Arsene (Gicumbi HBT), Ufitinema Musa (ADEGI), Kwisanga Peter (APR HBC), Shema Prince (APR BBC), Mbesutunguwe Samuel (Police HBC), Niyonkuru Karim (APR HBC), Kwibwimana Emmanuel (Gicumbi HBT), Ndayishimiye Jean Pierre (ADEGI), Muhumure Elysee (Gicumbi HBT), Hazikimana Dieudonne (Gicumbi HBT), Izabayo Issae (Gicumbi HBT), Musoni Albert (APR HBC), Nshyimyumuremyi Fred (Police HBC), Akayezu Andre (Gicumbi HBT), Bavandimwe Stephen (ADEGI), Kayijamahe Yves (Gicumbi HBT), Niyoyita Aime Vedaste (APR HBC) na Nshyimyumukiza Donath (ADEGI).
Umutoza mukuru ni Bagirishya Anaclet yungirijwe na Ngarambe François Xavier.
Aya makipe yombi akaba yarabonye itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika yabereye mu Rwanda muri Kanama na Nzeri 2022.
Muri iyi mikino y’igikombe cy’Isi izabera muri Croatia kuva taliki 2 kugeza 13 Kanama 2023, ikipe y’u Rwanda U-19 iri mu itsinda A hamwe na Croatia izakira irushanwa, Portugal na Algeria naho ikipe y’u Burundi U-19 iri mu itsinda H hamwe na Sweden, Faroe Islands na Iran.
Uko andi matsinda ateye
Itsinda B: Hungary, Slovenia, Morocco na New Zealand.
Itsinda C: Egypt, Iceland, Japan na Czech Republic.
Itsinda D: Spain, Republic of Korea, Brazil na Bahrain.
Itsinda E: Denmark, Austria, Chile na Mexico.
Itsinda F: Norway, Montenegro, North Macedonia na Georgia.
Itsinda G: Germany, Argentina, Saudi Arabia na USA.
Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2019 kuko muri 2021 itabaye kubera COVID-19. Muri 2019, ikipe ya Misiri ni yo yegukanye igikombe itsinze u Budage ibitego 32 kuri 28. Andi makipe yari ahagarariye Afurika, Tunisia yasoreje ku mwanya wa 16, Nigeria isoreza ku mwanya wa 23.
