Handball: Ikipe y’Igihugu ya U21 yerekeje muri Kosovo guhagararira Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 21 mu mukino Handball yerekeje i Pristina muri Repubulika ya Kosovo aho yagiye guhagararira Umugabane wa Afurika mu Irushanwa rya “IHF Trophy/Intercontinental Phase”.
Mu rukerera rwo Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, ni bwo abakinnyi bari kumwe n’abatoza babo bahagurutse i Kigali berekeza muri Kosovo.
Ni irushanwa rizaba tariki kuva ku wa 12 kugeza 16 Werurwe 2025, aho u Rwanda ruhagarariye Afurika, ruri mu Itsinda B hamwe na Nicaragua ihagarariye Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati, na Uzbekistan ihagarariye Asia.
Umukino wa mbere u Rwanda
ruzawukina ruzakina ku wa Kane, tariki 13 Werurwe ruhura na Nicaragua, bukeye bwaho rukine na Uzbekistan biri hamwe mu Itsinda B.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, ikipe y’igihugu yakinnye imikino ibiri ya gishuti harimo uwo yatsinzemo APR HC ibitego 30-31 na Police HC ibitego 36-34.
U Rwanda rwabonye itike yo gukina iri rushanwa nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika “IHF Trophy/Continental Phase” cyabereye muri Ethiopia mu Ugushyingo 2024.
