Handball: Gicumbi HBT yegukanye igikombe cyo Kwibuka itsinze Police HBC

Buri mwaka, amashyirahamwe y’imikino itandukanye ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” hategurwa irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi, abasifuzi n’abari abakunzi b’imikino muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 28 na 29 Gicurasi 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ryateguye irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Handball bishwe muri Jenoside “FERWAHAND Genocide Memorial Tournament 2022”.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda n’andi yaturutse hanze harimo amakipe abiri yo muri Tanzania Ngome HC mu bagabo ndetse na JKT mu bagore. Hari kandi amakipe abiri y’abagabo yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.
Mu bagabo ikipe ya Gicumbi HBT yegukanye igikombe itsinze Police HBC ibitego 44 kuri 37 naho mu bagore, ikipe ya Kiziguro SS yegukana igikombe itsinze Gicumbi WHBT ibitego 33 kuri 23.

Uko imikino muri rusange yagenze
Mu bagabo hitabiriye amakipe 14 yari mu matsinda 4, itsinda A ryari ririmo Police HBC, UR Remera, UR Rukara na Zambia NT B. Itsinda B ryari rigizwe na ES Kigoma, UR Huye, Gicumbi HBT na UR Rusizi. Itsinda C ryari ririmo UR Nyagatare, APR HBC na Zambia NT A naho itsinda D ririmo Nyakabanga HBC, UR Rwamagana na Ngome HBC.
Nyuma y’imikino y’amajonjora , amakipe yitwaye neza yakomeje muri ¼ maze ikipe ya Police HBC isezerera Nyakabanda HBC ku bitego 20-0, Gicumbi HBT isezerera Zambia NT B ku bitego 25-21, ikipe ya Zambia NT A yasezereye Ngome HBC ku bitego 25-18 naho APR HBC isezerera UR Huye ku bitego 26 kuri 23.
Muri ½ , Police HBC yatsinze APR HBC ibitego 38-32 naho Gicumbi HBT isezerera Zambia NT A ku bitego 31-14.
Mu guhatanira umwanya wa 3, APR HBC yatsinze Zambia NT A ibitego 19 kuri 17 naho ku mukino wa nyuma, Gicumbi HBT itsinda Police HBC ibitego 44 kuri 37.

Ikipe ya Gicumbi HBT ikaba yongeye gutwara igikombe Police HBC nyuma y’uko muri Gashyantare 2022, Gicumbi HBT yatsinze Police HBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Ubutwali.
Nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Police HBC ku nshuro ya kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yatangaje ko bishimye kandi bashimira abakinnyi uburyo bitwaye neza. Yagize ati : “Abaturage barishimye kuba tubashyiriye iki gikombe kuko bakunda uyu mukino.”

Akomeza avuga ko ibanga ryo kwitwara neza nta rindi ari ukwitoza, imyitwarire myiza ndetse no kugeza ku gihe ibyo abakinnyi bemerewe.
Mu bagore, iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 8 aho yari yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A ryari ririmo UR Remera, JKT, Kiziguro SS na Three Stars naho itsinda B ririmo UR Nyagatare, UR Rukara, Gicumbi WHBT na UR Huye.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe abiri muri buri tsinda yakomeje muri ½ cy’irangiza. Ikipe ya Kiziguro SS yatsinze UR Huye ibitego 22 kuri 06 naho Gicumbi WHBT itsinda JKT ibitego 30 kuri 22. Ku mukino wa nyuma, Kiziguro SS yatsinze Gicumbi WHBT ibitego 33 kuri 23.

Padiri Ruzindaza Casimile, umuyobozi wa Kiziguro SS yatangaje ko gutwara igikombe babyakiriye neza. Ati : “Iki ni ikigaragaza ko iyo abana bakoze imyitozo bashyizemo imbaraga icyo bashaka bakigeraho, ni ikintu gikomeye ku banyeshuri, si muri siporo honyine no mu myigire bibaha imbaraga bakumva ko hari ibyo bakwigezaho, ni ibyishimo kuri aba no ku bo twasize. Iyo ushaka kugera ku cyiza ushyiramo imbaraga.”

Abakinnyi begukanye ibihembo ku giti cyabo
Mu bagabo, Mbesutunguwe Samuel (Police HBC) yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi, igihembo cy’Umunyezamu witwaye neza “Best Goalkeeper” cyahawe Hakizimana Jean Claude “Kidiaba” (Gicumbi HBT) naho Hakizimana Dieudonne (Gicumbi HBT) ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”.



Mu bagore, Uwatsinze ibitego byinshi yabaye Nishimwe Noella (Kiziguro SS), Umunyezamu witwaye neza aba Mwajabu Lungato (JKT-Tanzania) naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa “MVP” aba Uwineza Florence (Kiziguro SS).



Ikipe ya JKT yo muri Tanzania yahawe igihembo nk’ikipe yagaragaje koroherana mu kibuga “Fair Play Trophy”.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yavuze ko iri rushanwa ryakinwe mu gihe abakinnyi bari bamaze iminsi muri shampiyona ari yo mpamvu ryagaragaje urwego rwiza. Akomeza avuga ko muri rusange irushanwa ryagenze neza.

Urutonde rw’abibukwa by’umwihariko bari mu muryango mugari wa Handball

Irushanwa ryo Kwibuka riheruka muri 2019, ikipe ya APR HBC mu bagabo ni yo yegukanye igikombe itsinze Police HBC ibitego 35 kuri 29.


