Handbal: U Rwanda U 20 rwegukanye igikombe mu irushanwa ry’Akarere

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yegukanye igikombe cya “IHF Trophy Zone V” cyaberaga muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Uganda bigoranye ibitego 26-25 mu mukino wa nyuma.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 i Addis Ababa.

Muri uyu mukino Ikipe y’igihugu yatangiye neza, itsinda ibitego 3 Uganda iteramo igitego, Uganda yinjiye mu mukino itangira gutsinda maze, isoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 13-11.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwatangiranye imbaraga nyinshi rugabanya ikinyuranyo ari nako uganda nayo itsinda.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Uganda bigoranye ibitego 26-25 yegukana igikombe cya “IHF Trophy Zone V”.

U Rwanda rwahise rukatisha itike yo gukina “IHF Trophy Zone V” ku rwego rwa Afurika.

Mu mukino nwa yuma mu batarengeje imyaka 18 u Rwanda rwatsinzwe ku mukino wa nyuma na Ethiopia ibitego 36-25.

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE