Hamaze kumenyekana abazitabira irahira rya Perezida Paul Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier yatangaje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bateganyijwe kuzitabira Umuhango w’Irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku munsi w’ejo tariki ya 11 Kanama 2024 kimwe n’abazaza bahagarariye ibigo n’imiryango bitandukanye.
Ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko byitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ba Visi Perezida b’Ibihugu batatu, ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije umwe, ba Perezida babiri b’Inteko zishinga Amategeko, Abayobozi batanu b’Imiryango Mpuzamahanga n’Iyo mu Karere, n’izindi ntumwa zitandukanye.
Abaperezida bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame harimo Andry Rajoelina wa Madagascar, Wavel Ramkalawan wa seyichel, Dr William Samoei Ruto wa Kenya, João. Lourenço wa Angola, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Gen Mamadou Doumbouya wa Guinée-Conakry, Gen. Clotaire Oligui Nguema wa Gabon.

Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Philippe Nyusi wa Mozambique, Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Gen Abdel Fattah al-Burhane wa Sudani, Umwami Mswati III wa Eswatini.
Hari kandi Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Hakainde Hichilema wa Zambia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.

Abandi bazahagararirwa hari Maropene Ramokgopa Minisitiri w’Igenamigambi wa Afurika y’Epfo, Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Jessica Rose Epel Alupo Visi-Perezida wa Uganda, azazana n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Patrice Trovoada Minisitiri w’Intebe wa Sao Tomé na Principe, Abdoulaye Diop Ububanyi n’Amahanga wa Mali.
Hari na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Tiémoko Meyliet Koné Visi-Perezida wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Boughali Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie, Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.







