Hakozwe sisiteme ivumbura ibyorezo byanduza abantu bivuye mu nyamanswa n’amatungo

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

U Rwanda rwagaragaje sisiteme y’ikoranabuhanga ya e-IDSR, (Integrated Disease Surveillance and Response) izafasha Abaveterineri n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’amatungo n’inyamanswa kuvumbura kare indwara n’ibyorezo bishobora kwanduza abantu bavuye mu matungo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara z’ibyorezo abantu barwara 75% muri zo ziva mu matungo n’inyamanswa.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyagaragaje ko hari hakenewe kumenya amakuru ava mu matungo n’inyamanswa ngo hamenyekane indwara zirwaye zishobora kwanduza abantu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’abantu, ubuzima bw’amatungo n’ubuzima bw’ibidukikije muri RBC Dr. Shema Leandre avuga ko e-IDSR yari isanzwe ikoreshwa mu kumenya amakuru y’abantu kuva mu 2000, ariko ubu igiye kujya ikoreshwa mu kumenya amakuru y’indwara zanduza abantu zivuye mu matungo.

Ati: “Twari dukeneye kumenya amakuru ava mu matungo tworoye kuko nayo afite indwara atera. Sisiteme impamvu tuzizana ni ukugira ngo tubone amakuru hakiri kare; nk’aka kanya batangaje nk’icyorezo baketse mu Burasirazuba twese twakwihutira kujyayo nka RBC, tugakorana n’izindi nzego kugira ngo icyo cyorezo kitajya mu bantu.”

Dr. Shema akomeza avuga ko muri iyi minsi indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe nazo zirushaho kwiyongera ariko iyo sisiteme ifite ubushobozi bwo kuzivumbura.

Ati: “Indwara ziri kwiyongera kubera ihindagurika ry’ibihe rero ino sisiteme twayizanye kugira ngo tuzajye tubona amakuru kare dufatanye kugira ngo turwanye izo ndwara.”

Yongeyeho ko mu gihe iyo sisiteme yakoreshwa uko bikwiye; ibyorezo byinshi bizajya bikumirwa bitaragera mu bantu ku kigero cya 90%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyagaragaje ko iyo sisiteme izaziba icyuho cy’ubukererwe bwajyaga bugaragara mu kumenyekanisha amakuru y’indwara byihuse.

Dr. Ndayisenga Fabrice, Umuyobozi w’Ishami ry’ubworozi no kurwanya indwara mu matungo muri RAB avuga ko iyo sisiteme ifasha aborozi kugendana n’isi y’ikoranabuhanga, amakuru atangirwa ku gihe ndetse ibyorezo bigakumirwa.

Yagize ati: “Kwandika ku mpapuro byatumaga habaho ubukererwe bigafata igihe kinini n’iminsi, kandi mu minsi  ingana gutyo indwara ishobora gukwira aharenze Umudugudu ariko mu gihe afite iyo sisiteme ikintu abonye ako kanya azajya ahita agishyiramo twese tubibibonere rimwe ingamba zifatwe.”

E-IDSR ni sisiteme ikoreshwa n’Abaveterineri n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’amatungo ndetse kuri ubu hahuguwe abarenga 600 bakora mu Turere, Imirenge, Pariki n’abandi bafatanyabikorwa bahura n’inyamaswa n’amatungo.

Bimwe mu byorezo byatewe n’inyamaswa n’amatungo harimo ubushita bw’inkende (MPox), Murburg, Covid-19, Rift valley fever n’izindi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE