Hakenewe asaga miliyari 433 Frw yo kubaka iminara igeza murandasi mu Rwanda hose

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ikeneye asaga miliyari 433.4 z’amafaranga y’u Rwanda ( miliyoni 300 z’Amadorari y’Amerika), yo kubaka  iminara mishya ya murandasi (internet), izatuma igera mu gihugu hose.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ikiranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) igaragaza ko abantu 83% mu Rwanda ari bo bagerwaho na interineti, mu gihe 17% basigaye ntayo babona.

Minisitiri wa MINICT Ingabire Paula,   ubwo yasubizaga ibibazo by’Abadepite ku mbogamizi zikiri  mu  miyoboro ya interineti, ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025,  yavuze ko aho interineti itagera cyane ari mu bice by’icyaro no mu duce  tudatuwe cyane.

 Ingabire yasobanuye ko kugira ngo igihugu nibura kigera ku gipimo cya  97% by’ahagera   interineti bisaba iminara iri  hagati ya 720 na 800.

Ashimangira ko kugira ngo igihugu kigire interineti 100% kandi yihuta, hakenewe iminara mishya 2 500, yiyongera ku yindi   1700 isanzwe ihari, byose  bizatwara agera kuri  miliyoni 300 z’amadolari.

Yagize ati:”Uyu munsi ntitwabaha itariki cyangwa  ngo mu myaka runaka  bizaba byarangiye  byose bizaterwa n’igihe  tuzabonera ayo mafaranga. Igihe tuzayabona bizadusaba igihe kitarenze imyaka itatu kugira ngo iyo minara ikenewe igera ahantu hose mu gihugu.”

Abadepite bagaragaje impungenge ku kibazo cyo kutabona interineti mu bice bimwe na bimwe aho bidindiza  serivise zitangwa hisunzwe ikoranabuhanga zirimo iz’ubuhinzi,uburezi,ubuzima, kwishyura imisoro iz’ubutaka n’izindi.

Banavuze ko ubumenyi buke bw’abaturage  mu by’ikoranabuhanga, kuba serivise ziri mu rurimi rw’Icyongereza  na byo ari imbogamizi zikibangamiye abaturarwanda.

Ubushakashatsi ngarukamwaka  bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku bipimo by’imiyoborere bwa 2024/2025, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard,(RGS), bwagaragaje ko serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ziri ku kigero cya 66.9%, bikaba bigaragaza icyuho kikiri  mu kugeza ku baturage izo serivisi.

Bwagaragaje kandi ko abaturage banyuzwe na serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo ziri ku gipimo cya  87%, imanza zicibwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuri 79%, abishyura bakoresheje mobile money bari  79%, mu gihe gihe serivise za Leta zitangwa ku ikoranabuhanga ziri   kuri 11%.

Mu kuziba ibyo byuho, Minisitiri Ingabire yasobanuye ko amasosiyete y’itumanaho afite ubushobozi bwo gushyiraho iminara mishya  220 hakurikijwe uburenganzira abifitiye ariko hakaba hari icyuho cy’indi irenga 500 itarubakwa.

Yavuze ko  hafashwe ingamba zo gushyiraho ikigega cyizajya gifasha ibikorwa byo kwagura ibikorwa remezo by’itumanaho.

Ati:” Hari icyuho cy’iminara irenga 500 bikaba bisaba gushyira imbaraga muri ayo masosiyete y’itumanaho. Leta yafashe ingamba zo gufasha ayo masosiyete atinya ibihombo zo gushyiraho ikigega kizajya kibika 4% by’amafaranga yinjizwa na sosiyete z’itumanaho, ayo mafaranga akajya ashyirwa mu mishinga yo kwagura ibikorwa remezo by’itumanaho.”

Yavuze ko kuva mu 2019 icyo kigega gifatanyije n’izindi nzego bubatse  iminara y’itumanaho  233.

Minisitiri wa MINICT Ingabire Paula yagaragaje ibyuho bikira mu kugeza internet mu Rwanda hose
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE