Hahembwe Imirenge n’Utugari byabaye indashyikirwa (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu ku marushanwa yateguwe kuva mu kwezi kwa Cumi na kumwe 2022, ku isuku, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana bwasojwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Nyakanga, Imirenge n’Utugari byabaye indashyikirwa bishyikirizwa ibihembo birimo imodoka, moto na sheki y’amafaranga.

Mu Ntara y’Amajyepfo

Igihembo nyamukuru cy’imodoka cyashyikirijwe Umurenge wa Runda kubera guhiga indi Mirenge mu marushanwa y’isuku, isukura no gukumira igwingira ry’abana.

Imirenge yahembwe moto ni Rugendabali, Munini, Kaduha, Busasamana, Ruhango, Ngoma na Kansi.

Utugari 8 twabaye indashyikirwa ari two Kavumu, Nyanza, Butare, Akaboti, Nyamagana, Gasave, Ruyenzi na Rutobwe; abayobozi batwo bashyikirijwe sheki y’amafaranga y’u Rwanda 1,000,000 kubera ko barushije abandi mu bikorwa by’isuku no kurwanya igwingira.

CP Rumanzi George intumwa ya Polisi y’Igihugu muri ibi birori mu ijambo rye yashimangiye ko bazakomeza ubufatanye n’abaturage mu bikorwa by’imibereho myiza n’iterambere ryabo, ndetse no gukomeza nkuko bisanzwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice mu ijambo rye yashimye ibyakozwe mu Murenge wa Runda mu bikorwa by’isuku; asaba ko bakomereza aho. Yashimiye kandi Utugari 8 n’Imirenge 8 mu Ntara bahize abandi muri aya marushanwa ku isuku, isukura no kurwanya igwingira.


Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa no guhemba abagaragaje ibikorwa by’indashyirwa, yasabye ko iyi gahunda iba umuco bidakorewe kurushanwa gusa.

Mu Ntara y’Iburasirazuba

Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ni wo wahize iyindi mu Ntara y’Iburasirazuba mu marushanwa ku bukangurambaga ku Isuku, Umutekano no kurwanya igwingira ry’abana wahawe imodoka.

Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette ashyikiriza urufunguzo rw’imodoka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Mutesi Hope

Imirenge yahembwe moto ni Rurenge, Kigarama,Kigabiro, Gahara, Kabarore na Mwiri naho Utugari twahawe sheik y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ni Nyabigega, Karama,Murehe, Rwisirabo, Gihuta, Kanzenze na Sangano.

Mu Burasirazuba igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Bayisenge Jeannette ari kumwe na DIGP Vincent Sano na Guverineri w’Iyo Ntara CG Gasana Emmanuel.

Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yibukije ko ahatari isuku abaturage baba bafite ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’umwanda, umuntu urwaye ntabwo aba atekanye. Umutekano n’isuku ni isoko y’iterambere. Bityo ubukangurambaga bukwiye guhabwa agaciro Igihugu kikaba gisukuye kandi gitekanye.

Imirenge yahembwe moto ni Kimisagara na Niboye. Utugari twa Biryogo, Agateko na Gatare bahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni kuri buri kamwe.

Umuvugizi wa Polisi CP JB Kabera n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Mutsinzi Antoine bahembye akagari kabaye indashyikirwa mu murenge wa Niboye

Mu Ntara y’Amajyaruguru

Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ni wo wahize indi Mirenge mu Ntara y’Amajyaruguru wahembwe imodoka. Imirenge yahembwe moto ni Kivuruga, Muhoza, Kivuye na Shyorongi. Utugari twahembwe sheki ya miliyoni kuri buri kamwe ni Mpenge, Bugaragara, Rusagara, Nyirataba na Karenge.

Mu Majyaruguru igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari kumwe na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza n’Umuyobozi w’Intara Nyirarugero Dancille.

Mu Ntara y’Iburengerazuba

Umurenge wa Rubavu ni wo wahize indi Mirenge wahembwe imodoka. Indi mirenge yahembwe moto ni Kamembe, Kivumu, Gatumba, Gashali, Kanjongo na Rambura.
Utugari twahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni ni Bunyoni, Birambo, Kibogora, Byahi, Gasura, Rusumo na Gihundwe.

Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred na Guverineri Habitegeko Francois bifatanije n’umurenge wabaye indashyikirwa mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille bahaye abana amata

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise ari mu modoka bahembwe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline bishimiye ibihembo byahawe imirenge

Yanditswe na JUDITH NYIRANEZA

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE