Hacuzwe amagambo mashya y’Ikinyarwanda! Byinshi ku Nkoranya y’Ubukukungu n’Imari

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Intumiza (Purchase Order) rimwe mu magambo mashya yinjijwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda akubiye mu Nkoranyamagambo (Inkoranya) y’amuga (amagambo) ajyanye n’ubukungu n’imari.

Ni Inkoranya igizwe n’amapaji arenga 420 ndetse n’amuga mashya 28 749, yanditswe hifashishijwe Abahanga mu kwandika ibitabo ndetse n’Abahanga mu by’ubukungu n’imari nyuma y’aho bigaragaye ko urwo rwego rukennye mu magambo.

Izonmpuguke zafashe umwanya uhagije wo gucura amagambo bayavana mu ndimi z’amahanga, zirimo Igifaransa n’Icyongereza maze bayahimba mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mu mwaka wa 2021, ni bwo batangiye gukora ubushakakashatsi ku muga (amagambo) akwiye yakoreshwa mu bukungu n’imari, maze bagenda bakora inama nyunguranabitekerezo n’abantu bo mu ngeri zitandukanye harebwa amagambo aboneye yakwifashishwa mu gucura Inkoranya y’ubukungu n’imari nziza.

Egide Kabagema, Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwe mu bagize uruhare mu gucura iyi Nkoranya, yagize ati: “Dukora iyi Nkoranya twashakaga gukungahaza Ikinyarwanda mu ngeri zose haba mu bukungu ndetse n’ imari, kuko twasangagamo amagambo menshi y’amahanga yaburiwe Ikinyarwanda. Rero ntabwo iyi Nkoranya igenewe abo mu bukungu n’imari gusa ahubwo ni iy’Abanyarwanda bose, ushaka kwihugura yayikoresha”.

Kabagema yongeyeho ko byari akazi katoroshye kuko hari amagambo amwe namwe yabagoye gucura harimo nka “Purchase Order.”

Ati: “Ducura aya magambo hari aho twageraga bikanga neza gusa kuko twari twiyemeje twarabikoze, urugero nko kubona ijambo :“Purchase Order” twise : “Intumiza” mu Kinyarwanda.”

Inkoranya y’Ubukungu n’Imari yanditswe mu muga asobanuye mu zindi ndimi ari zo Igifaransa n’Icyongereza.

Robert Masozera, ni Intebe y’Inteko y’Umuco, avuga ko bakora iyi Nkoranyamagambo bagendeye ku busabe bw’Abanyarwanda aho basabaga amagambo y’Ikinyarwanda yabafasha mu ngeri y’ubukungu n’imari.

Ati: “Bumwe mu bushakashatsi twashyize ahagaragara ni ugukungahaza ururimi rw’Ikinyarwanda turushakira amagambo mashya kuko Abanyarwanda babishyiraga mu majwi ko Ikinyarwanda gikeneye amagambo mu ngeri zirimo n’ubukungu n’imari”.

Yongeyeho ko iyi Nkoranyamagambo ije gukemura ikibazo cyajyaga kigaragara mu mitangirwe ya serivisi haba mu mabanki, ubucuruzi ndetse nahandi kuko bakoreshaga indimi Abanyarwanda batisanzuramo.

Mu ngamba zo kumenyekanisha iyi Nkoranya harimo gukoresha murandasi, itangazamakuru ndetse n’ubukangurambaga mu ngeri zitadukanye.

Iyi Nkoranya y’Ubukungu n’Imari ije ikurikira izindi Nkoranya zirmo; iy’Ibinyabuzima yamuritswe mu 20219 ndetse ni iy’Ubuhinzi n’Ubworozi yamuritswe mu 2021.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE