Dr Habineza Frank yiyamamaje abwira abaturage ko Green Party itabeshya

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda) yatangaje ko ibyo bari bemereye abaturage bagerageje kubibagezaho kandi ko nibongera gutorwa bazabinoza kurushaho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ishyaka Green Party rwatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana i Bweramvura.

Mu gutangira Kwiyamamaza Dr Habineza yabwiye abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye n’ishyaka rye ko ishyaka Green Party abereye umuyobozi ari ishyaka ritabeshya.

Yagize ati: “Ishyaka Green Party ni ishyaka ritabeshya, icyo twijeje Abanyarwanda turagikora ntabwo turi ba banyapolitiki baza bakavuga ikintu babona umugati bakicecekera, ibyo twabijeje 2017 nubwo tutagize amahirwe yo gutsinda amatora. Twakomeje kubiharanira.

Mu 2018 tugize amahirwe yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko turakomeza ntabwo twigeze tuvuga ngo tugeze aho twajyaga, kuko ni ho mwatwohereje twagombaga gukomeza kubavuganira”.

Yavuze ko mu 2017 bari basabye ko abaturage babatora bazakuraho umusoro w’ubutaka burundu, aho ishyaka rigereye mu Nteko bakora ubuvugizi umusoro uragabanywa.

Ati: “Kubera ububasha nahabwaga n’amategeko nateguye umushinga w’itegeko rirebana n’umusoro ku butaka uva ku mafaranga 300, ujya ku mafaranga 100, hari n’ibibanza n’ibindi bijyanye n’inzu zo gukodesha ririya tegeko rijyanye n’inzego z’ibanze”.

Dr Habineza yakomeje abwira abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ko inzego zitandukanye bireba baganiriye hanyuma n’itangazamakuru ribimufashamo umushinga w’itegeko urasakara henshi.

Ati: “Bya bintu byari bikiri mu Nteko bijya ahantu hose abantu barabyumva […] wa musoro bawukura ku mafaranga 300 bawushyira ku mafaranga 80.”

Yavuze ko ibyo yasezeranyije abaturage ko n’ubwo byagoranye ariko byaje kurangira babigezeho, avuga ko gukuraho umusoro burundu w’ubutaka bitamushobokeye kuko atatsinze amatora ya Perezida ko yakoresheje ububasha yari afite nk’Umudepite bwatumye umusoro uhinduka muri buriya buryo.

Umukandida Perezida w’Ishyaka riharinira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Habineza kandi mu kwiyamamaza kwe yongeye kwibutsa abaturage ko hari ikibazo cy’ubukode bw’inzu zikodeshwa, kandi ko we n’abo bafatanya mu ishyaka bakoze ubuvugizi ku bayobozi bireba maze uwo musoro ku bukode urahinduka.

Ni umusoro wavuye ku bukode bw’imyaka 20 nyirabwo yakodeshaga Leta bugera ku myaka 99.

Ati: “Ni mwongeye kutugirira icyezere wa musoro w’ubutaka tuzawukuraho burundu. Dufite byinshi tuzabagezaho[…] turashaka ko Umunyarwanda wo hirya no hino mu Rwanda yaba n’abo mu mujyi wa Kigali bashobora kubona ifunguro inshuro eshatu ku munsi.”

Yavuze ko we n’ishyaka rye bakoze ubushakashatsi bagasanga mu Rwanda hari icyo kibazo cyo kuba hari Abanyarwanda batabasha kurya gatatu ku munsi, bityo ko ubu natorwa azagikemura.

Ishyaka Green Party kandi ryanamamaje abakandida depite bemewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basaba abaturage kubatora ngo binjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu Ishyaka Democratic Green Party muri manda ishize ryari rifite Abadepite 2 n’umusenateri umwe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena bikazageza tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku itarki ya 15 Nyakanga hatore ababa mu gihugu imbere ndetse no ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazabe amatora y’ibyiciro byihariye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE