Habarugira utabona yatanze Kandidatire nk’umukandida depite wigenga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Habarugira Frederic w’imyaka 43, ufite ubumuga bwo kutabona yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Kandidatire nk’umukandida wigenga ku mwanya w’Umudepite, mu matora ategerejwe muri Nyakanga 2024.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, aho ibyangambwa byose yasabwaga yabitanze, NEC imubwira ko igiye kubisuzuma, hagira ikiburamo agasabwa kukizana.

Nyuma yo gutanga ibyangombwa, Habarugira yabwiye itangazamakuru ko gutekereza kwiyamamariza kuba umudepite bijyanye n’icyizere yifitiye, aho yagiye akora imirimo mu Turere dutandukanye, abona ko ashoboye mu buryo bugaragarira mu musaruro atanga.

Uyu mukandida yavuze ko impamvu yatumye yiyamamaza nk’umukandida wigenga ari uko yiyumvamo icyizere kandi agomba kubahiriza amategeko kugira ngo azabe Umudepite.

Ati: “Ni byiza itegeko nubwo riteganya umuntu umwe mu bafite ubumuga mu badepite, ntabwo ritubuza gutanga Kandidatire yihariye.”

Avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nimara kumwemerera kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite nta mbogamizi yumva azahura na zo n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona.

Ati: “Buriya nubwo mubona umuntu afite ubumuga ntibivuze ko adashoboye, nkanjye ubu nubwo mfite ubu bumuga ariko ahandi nta kubazo”.

Habarugira yirinze gutangariza itangazamakuru ibishya azakora namara kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ko ahubwo ibyo abantu bamukurikira bazabimenya mu gihe cyo kwimamaza cyangwa yamaze gutorerwa kuba umudepite.

Haburigira atuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ubumuga bwo kutabona yabugize buturutse kuri Gerenade umuntu yamuteye ikaza kumukomeretsa, ubwo yari mu myaka y’ubugimbi.

Komisiyo y’Amatora yakiriye Kanditire ye maze imubwira ko igiye gusuzuma niba byuzuye, ibituzuye agasabwa kubishaka akabizana.

Kuva tariki ya 17 Gicurisi 2024, NEC irimo kwakira abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite, bikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwakira kandidatire bikaba bisozanya n’uku kwezi kwa Gicurasi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE