Guverinoma y’u Rwanda yavuze icyo VIV Africa imariye abahinzi n’aborozi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 02-03 Ukwakira 2024, muri Kigali Convention Center (KCC) harimo kubera imurika ryiswe ‘VIV Africa’ rihuje abafatanyabikorwa 200 bahuriye mu bworozi b’inkoko n’inka ndetse no mu buhinzi bw’imboga n’imbuto baturutse mu bihugu 35.

Ni inshuro ya Kane bahurira mu Rwanda kandi hagahurizwa hamwe abashakashatsi, abahinzi, abantu bakora ibiryo by’amatungo mu rwego rwo kugaragaza ibyo bakora.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko iri murika riha amahirwe aborozi bo mu Rwanda y’aho bakura ibiryo byiza by’amatungo bityo bakamenyana n’ababikora. Byagarutsweho na Rwigamba Eric, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ubwo yatangizaga ku mugaragaro VIV Africa.

Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, yagize ati: “Uwabuze aho yakura imishwi ari hano, uwabuze imiti runaka, ushaka gucuruza,… icyo inama irimo gufasha abanyarwanda, n’abo bantu bose baje hano bakamara iminsi Itatu bavugana, umwe agaragaza icyo afite n’undi akagaragaza icyo akeneye.”

Yavuze ko mu Rwanda hari kampani zirenga 10 zikora ibiryo by’amatungo kandi zizi uburyo bwo kubikora. Ku rundi ruhande avuga ko imbogamizi zikunze kugira ahanini zishungiye ku ibura rya soya bigatuma ibyo kurya by’amatungo n’inyama bihenda. 

Mukashyaka Marie Rose ukorera ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi mu ntara y’Amajyepfo, witabiriye VIV Africa, yabwiye Imvaho Nshya ko yabonye ibintu byinshi kandi byiza bizamufasha mu bworozi.

Anna, umuyobozi wa Anvet Pharma JSC, kampani yo muri Vietnam icuruza imiti y’inka n’inkoko, avuga ko yishimiye uburyo bitabiriye VIV Africa irimo ibera muri Afurika.

Ati: “Imurika nk’iri rigira akamaro kuko uhahurira n’abantu benshi kandi ukabonamo n’abakiriya, ni yo mpamvu turi hano.”

Irumva Justin, uhagarariye kampani Trouw Nutrition y’Abaholandi mu Rwanda, asobanura ko iyi kampani ikora ibiryo by’amatungo bikungahaye ku ntungamubiri, ikanafasha inganda gukora ibiryo byujuje intungamubiri ndetse bagafasha n’aborozi mu bijyanye n’amahugurwa.

Ahamya ko atari ubwa mbere bitabiriye VIV Africa kuko ngo bayitabiriye ku nshuro ya Gatatu.

Ati: “Icyo maze kubona nuko abashoramari cyangwa abari mu bworozi bw’inkoko bagenda bitabira ku bwinshi buri uko VIV ibaye, bagenda biyongera.

Icyo VIV idufasha nuko ituma turushaho kugaragaza ibyo dukora noneho n’abatugana tukabasobanurira ku buryo bworoshye.

Tuba duteganya ko ibikorwa byacu bishobora kumenyekana, nyuma tukagira n’abakiriya mu gihugu hose.”

Pieter De Nève, Umuyobozi Mukuru wa Intraco Ltd, avuga ko bagira abakiliya benshi mu bihugu bitandukanye by’umwihariko muri Afurika; Ghana, Cameroon, Senegal n’ahandi.

Avuga ko imurika rishingiye ku by’amatungo rimaze kumenyekana muri Afurika.

Agaragaza ko umunsi wa mbere bakiriye abakiriya benshi. Ibi ngo bivuze ko byagenze neza.

Akomeza agira ati: “Nizeye ko nzabona abakiriya benshi ndetse n’ejo ntekereza ko aborozi benshi bo mu Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya kimwe n’abahinzi bose bazitabira kureba icyabafasha mu byo bakora.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE