Guverinoma y’u Rwanda yahawe asaga miliyari 38 Frw azakoreshwa muri Green City Kigali

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije, yatangaje ko Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund’ (GCF) cyageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 28 z’Amadolari ya Amerika (Asaga miliyari 37 Frw) azifashishwa muri gahunda ya Green City Kigali.

Umushinga watangarijwe muri Koreya y’Epfo  mu nama ya 40 y’ubuyobozi bwa GCF.

Green City Kigali ni umushinga w’iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n’inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n’ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

Minisiteri y’Ibidukikije yavuze ko uyu mushinga uzaba icyitegererezo cy’Umujyi urambye, aho uzahangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo bitangiza ikirere.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage bagera kuri 77.3% baba mu midugudu itaraganyijwe, ibyo bigatuma Umujyi wibasirwa cyane n’ingaruka ziterwa n’ikirere nk’umwuzure n’ibindi.

Umushinga wa Green City Kigali, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) usanzwe ukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere, aho uzasiga Kigali ifatwa nk’Umujyi w’icyitegererezo mu iterambere rirambye kandi ritangiza ikirere mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, aherutse gutangaza ko igishushanyo mbonera kizifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali Green City [Kinyinya] cyamaze kuboneka.

Umushinga wa Green City Kigali uzakorerwa mu tugari twa Gasharu na Gitega muri Kinyinya aho hazagabanywamo uduce 18, buri kamwe kakazaba gafite ibikenerwa byose.

Muri Green City Kigali hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000.

Uyu mudugudu uzubakwa ahahoze hakorera Radio y’Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, hafite ubuso bwa hegitari 600.

Muri Green City hateguwe ibice bitandukanye, aho muri buri gice umuntu yagereranya n’umudugudu hazaba hubatswe ibikorwa remezo by’ibanze birimo amashuri, imihanda, amasoko, amavuriro n’ibikorwa by’imyidagaduro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE