Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubufasha igiye guha abari barafashwe bunyago na FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Jean Patrick Olivier Nduhungirehe yavuze ko Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’Umutwe wa FDLR, bazafashwa kandi buri muryango ugahabwa inka muri gahunda ya Girinka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Bazahabwa indangamuntu, abana bazajya ku ishuri, abakuru bazigishwa uko bakwihangira imirimo naho imiryango izashyirwa muri gahunda z’imibereho myiza nka Girinka.”
Atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere Abanyarwanda 796 babaga mu Burasirabuza bwa Congo bari barafashwe bugwate na FDLR, bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka munini uzwi nka La Corniche mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr Oscar Balinda, ku wa Gatandatu yari yavuze ko hasigaye Abanyarwanda bagera ku 2 000 bagomba gusubizwa mu Rwanda.
Bamwe mu Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda, bavuze ko bari barahawe amakuru y’ibihuha, avuga ko bazicwa nibagera mu Rwanda.
