Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko gukoresha EBM biba umuco

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, yasabye ko gukoresha imashini ya EBM biba umuco. Yabikomojeho ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 19 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi wo gushimira abasora ku nshuro ya 20.

Dr Ngirente yagaragaje ko hari abacuruzi bagurisha ibicuruzwa ariko bakabaza umukiliya ngo ‘ese nkuhe inyemezabuguzi ya EBM?’ agasaba abikorera gucika kuri iyo mvugo.

Yasabye ko EBM iba umuco haba ku bacuruzi ndetse n’abaguzi anizeza ubufatanye bw’inzego mu gukora ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘Dusore neza, Twubake u Rwanda twifuza’.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yibukije abacuruzi biyandikishije ku musoro nyongeragaciro (TVA) kugira umuco wo gutanga inyemezabuguzi za EBM batarinze kubyibutswa, ndetse n’abaguzi bakajya bibuka kuzisaba.

Mukanyarwaya Donatha, uwikorera wo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru, avuga ko yatangiye gucuruza mu 1976 ariko aho atangiye gukoreshereza EBM, ngo ubu kuri we ni umunyenga.

Ati: “EBM yamfashije kumenya ibyo nacuruje n’ibyasigaye mu bubiko (stock). Ubu umukozi wanjye ntashobora kunyiba ahubwo akora yigengesera kuko azi ko mbikirikirana, ndara menye ibyaraye muri stock n’ibyacurujwe Ku buryo kunyiba bigoye”.

Asaba abacuruzi bagenzi be gukoresha EBM. Kubera gutanga imisoro neza, ngo byatumye babona umuhanda mwiza mu Karere ka Rulindo aho yahereye akora ubucuruzi.  Ahamya ko bamaze kubona imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi. Ashimangira ko ibi byabonetse biturutse kugukoresha neza EBM

Mukanyarwaya anasaba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kwegera abasora bashyashya kugira ngo bakoreshe EBM hakiri kare. Anasaba ko iyi mashini yashyirwa mu kinyarwanda kugira ngo barusheho gusora neza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Bizimana Pascal, agaragaza ko EBM idafasha RRA gukurikirana iby’imisoro gusa ahubwo ko inafasha abacuruzi ubwabo gukurikirana ibyo bacuruza.

Yavuze ko imisoro RRA ikusanyiriza uturere, yesheje umuhigo ku kigero cya 109.3% ikusanya miliyari 178.3 ku ntego ya miliyari 163.1.

Komiseri Mukuru Ruganintwari, yavuze ko ibyagezweho biturutse mu misoro bishimishije ariko kandi hagikenewe no kongera imbaraga zituma imisoro yiyongera maze igihugu kikarushaho gutera imbere.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyakusanyije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari  1,910 mu mwaka ushize wa 2021/2022.

Ni mu gihe RRA yari yihaye intego yo gukusanya miliyari 1,831.3. Habayeho kwiyongeraho kwa 4.3% ku ntego RRA yari yihaye.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Bafakurera Robert, yagaragaje ko gusora ari inshingano z’abikorera.

Yagize ati: “Gusora neza kandi ku gihe ni inshingano zacu. Kubikora uko bikwiriye bidufasha kubaka u Rwanda twifuza. Intambwe yatewe mu gihugu cyacu ntiteze gusubira inyuma, ni cyo gituma natwe tutazatezuka mu gutanga umusoro neza”.

Gukusanya imisoro byagiye byiyongera uko imyaka yagiye ihita. Imisoro yariyongereye ivuye kuri miliyari 59.9 mu 1998/1999 igera kuri miliyari 1,910.2 mu mwaka ushize wa  2021/2022.

Abasora bavuye kuri 633 mu 1998, mu mwaka ushize bageraga ku 383,103.

Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, ageza ijambo ku bitabiriwe ibirori byo guhemba abasora ku rwego rw’Igihugu
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE