Guverinoma yashenguwe n’impanuka y’i Rulindo yahitanye 20

Ni impanuka ikomeye yabereye hafi y’ahitwa ku Kirenga mu Murenge wa Rusiga w’Akarere ka Rulindo, yahitanye abantu 20 muri 52 yari itwaye mu muhanda Kigali-Rubavu.
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mj mjri iyo mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya Sosiyete ya International yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare.
Ubutumwa bwo kubihanganisha bwatanzwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Iryo tangazo rivuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko itanga ubufasha ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Ubutumwa bukomeza bigira buti: “Tuributsa abakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje wukwirakwizwa amashusho agaragaza uburyo imodoka yari itwaye abo bagenzi yangiritse bikomeye, abantu bakavuga ko bigaragara ko uwari uyitwaye yagenderaga ku muvuduko mwinshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yarenze umuhanda igaturiza muri metero 800, aho yageze igafatwa n’urutare isigayemo umuntu umwe uri mu bahise bahasiga ubuzima.