Guverineri w’Iburengerazuba yakiriye Ambasaderi wa USA mu Rwanda

Kuri gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Kneedler.
Intara y’Iburengerazuba ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byarebanaga n’imishinga Amerika igiramo uruhare mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ubutumwa bugira buti: “Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa n’imishinga itandukanye Amerika igiramo uruhare mu Ntara, ijyanye n’ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo…”
Ubutwererane hagati y’Amerika n’u Rwanda bumaze imyaka 60.
Amb. Eric W. Kneedler w’Amerika mu Rwanda aherutse gutangaza ko ubwo butwererane bwamaze gushibukamo ubufatanye binyuze mu mishinga ibihugu byombi bihuriyemo.
Aherutse kubigarukaho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon François Xavier Kalinda. Bavuze uko Washington yarushaho gukorana na Kigali mu mishinga impande zombi zihuriyeho.

Amafoto: Internet