Guverineri n’abandi bofisiye M23 yashwiragije i Goma bitabye inkiko

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abofisiye bakuru mu ngabo na Polisi bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahunze Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igihe bari basumbirijwe n’Umutwe wa M23 hagati ya tariki ya 25 kugeza ku ya 28 Mutarama, bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa bashinjwa kugurisha Igihugu.

Ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe ni bwo Komiseri wungirije wa Polisi akaba na Guverineri w’inzibacyuho w’Intara ya Kivu y’Amajyagurugu Jean-Romuald Ekuka Lipopo, Maj. Gen. Alengbia Nyitetessya wayoboraga wa batayo ya 34 akaba Umujyanama Mukuru wa Guverineri wa Gisirikare ushinzwe ubutabera bw’abaturage Brig. Gen. Danny Yangba Tene, Umuyobozi wa Burigade ya 11 na Komiseri wungirije wa Diviziyo Brig. Gen. Papy Lupembe Mobenzo, na  Léonard Mukuna Ntumba wari Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abo bofisiye bashinjwa kugambanira Igihugu ubwo babonaga inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira Umujyi wa Goma, maze barawuta ku buryo wafashwe nta yandi mananiza ahabaye.

Mbere na mbere kuri Guverineri w’inzibacyuho wa Kivu y’Amajyaruguru na bagenzi be, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagaragaje ko ashinjwa no kuba yaragurishije igihugu abanzi bacyo, agahunga yifashishije ubwato bwihariye aherekejwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 34 Maj Gen Alengbia Nyitetessya Nzambe, abasirikara basigara bameze nk’inzuki zitagira urwami.

Urukiko rwibukije ko ibyo bikorwa by’ubugwari biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 57 y’amategeko ahana ya gisirikare.

Abo basirikare bakuru bashinjwa kandi gutesha agaciro impeta za Gisirikare n’ubutumwa bwa gisirikare bahawe bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu n’abaturage bacyo.

Uretse uburangangare no gutererana abo bahawe ngo babayobore, aba basirikare bakuru barashinjwa no gutakaza ibikoresho byinshi bya gisirikare, no gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa bihabanye n’indangagaciro ndetse n’amahame y’umwuga w’igisirikare.

Gutakaza ibikoresho bya gisirikare byagaragariye mu ntwaro nto n’iziremereye zigaruriwe n’umutwe wa M23 haba mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, harimo n’intwaro zari iz’ingirakamaro kuri RDC zoherejwe mu mugambi wagutse wo gutera u Rwanda.

Abo bofisiye kuri ubu bafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo.

Ubwo urubanza rwabo rwatangiraga, umwe mu bunganizi mu by’amategeko hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare basabye ko urubanza rw’abo basirikare rwabera mu muhezo kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.

Biteganyijwe ko abo bofisiye bazongera kwitaba urukiko ku wa 20 Werurwe 2025, aho urubanza rushobora kuzabera mu muhezo ntirwongere no kunyuzwa kuri televiziyo y’Igihugu imbonankubone nk’uko byagenze ku wa Kane.

Hibukijwe ko nyuma y’Inama y’Umutekano yo ku rwego rw’Intara yateguwe nyuma y’urupfu rwa Guverineri wa Gisirikare Peter Cirimwami, Guverineri wungirije Komiseri Jean-Romuald Ekuka Lipopo, yavuze ko umwanzi naramuka agerageje kugera i Goma azakusanya abaturage, abasirikare n’abapolisi maze bagahangana na we, atatsinda igituro cye kikazacukurwa i Goma.

Igihe Umujyi wa Goma wari usumbirijwe n’inyeshyamba za M23, nyuma yo guhagarika inzira zose zari kunyuramo ubutabazi, uyu Guverineri wari mu nzibacyuho yabeshyuje amakuru yose yavugaga ko yaba yahunze.

Yavuze ko ntawukwiye kuvuga ko Visi Guverineri cyangwa undi wese yaba yahunze. Ati: “Gusa twashenguwe n’urupfu rwa Guverineri wacu, ariko turahari, turimo kwisuganya ku bufatanye bwa Umuyobozi wa Diviziyo, Komniseri wa Polisi n’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu mazi. Abaturage ntibakwiye kugira ubwoba.”

Gusa mu gihe cy’amasaha 48 nyuma yo kubitangaza, yari atakiboneka i Goma, kuko yahungishijwe n’ubwato bwerekezaga i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, asiga abasirikare batagira umuyobozi.

Urwo rubanza rwari rwafunguriwe rubanda bisabwe na Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba, washimangiye ko ba Ofisiye badakwiye kubaho badahanirwa ingaruka z’imiyoborere idahwitse babiba mu ngabo za FARDC.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 14, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE