Guverineri Kayitesi yavuze ku bakozi bivugwa ko begujwe muri Nyamagabe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ku bakozi b’Akarere ka Nyamagabe begujwe n’Inama Njyanama, bamwe muri bo bakemera kwandika basezera akazi abandi bakabyanga nk’uko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro kigufi Guverineri Kayitesi yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko imicungire y’abakozi mu Karere iri mu nshingano z’umuyobozi w’Akarere.

Yagize ati: “Umuyobozi w’Akarere afite mu nshingano n’imicungire y’abakozi, kuba habayeho imicungire y’abakozi numva nta kibazo kirimo.”

Bamwe mu bakozi bivugwa ko bagombaga kwandika begura ku myanya bashinzwe, harimo umukozi ushinzwe abakozi mu Karere n’Umujyanama wa Komite Nyobozi.

Mu bandi bagombaga kwandika begura, ariko bakaba batarandika harimo umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama.

Inama Njyanama yakira ubwegure bwa Komite nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, mu gihe abakozi b’Akarere bo bandikira Umuyobozi w’Akarere nk’ufite mu nshingano imicungire y’abakozi b’Akarere.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE