Gutarama imbere y’Umukuru w’Igihugu byampaye umukoro – Umusizi Uwababyeyi

Umusizi ubarizwa mu itsinda ry’Ibyanzu, Uwababyeyi Viviane avuga ko guhabwa umwanya nk’umusizi agatura igisigo imbere y’imbaga y’Abanyarwanda barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame byamusigiye umukoro.
Ni mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024, ubwo Uwababyeyi yahabwaga umwanya wo gutura igisigo abayitabiriye.
Aganira n’Imvaho Nshya, Uwababyeyi Viviane uri mu itsinda ry’abasizi ryiswe Ibyanzu bahuguwe amezi atatu nk’abasizi nyuma yo gutsinda amarushanwa ya ‘Art Rwanda ubuhanzi’ yavuze ko ari ingenzi kuri we gutaramira Abanyarwanda kandi atari ahari nka we gusa.
Yagize ati: “Ni umunezero uba udasanzwe gutarama ahantu nka hariya kandi ikindi ukumva ni nk’umukoro ukomeye cyane, kuko numvaga ntagiye kuhahagarara nka njye ubwanjye, ahubwo nari ngiye kuhahagarara nka Viviane uri mu muryango w’Ibyanzu, nk’umwana w’umukobwa, mu izina ry’abasizi bose, nk’umunyarwandakazi, cyane ko abari bakurikiye ariya masengesho batari Abanyarwanda bonyine. Birumvikana ko nagombaga kuhahagarara mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Uwababyeyi avuga ko gutarama kuri uriya munsi hamwe n’ibindi bitaramo yataramyemo mbere, bimuha imbaraga zo kurushaho gukomeza gukora cyane, kugira ngo agere ku rwego rwisumbuye ku rwo ariho uyu munsi, kandi akizera ko azabigeraho afatanyije na bagenzi be.
Agaruka ku myitwarire y’urubyiruko rw’abakobwa batungwa agatoki kubera imyitwarire mibi, uyu musizi avuga ko ikibibatera ari ugushaka gutera imbere banyuze mu nzira idakwiye kandi hari byinshi abakobwa bakwiye kwitaho bakabizirikana.
Ati: “Icyo mbona gitera biriya byose ni inyota y’ahantu ashaka kugera ariko atanyuze mu nzira ikwiye cyangwa se ku giti cyawe wowe ukishuka ko iyo nzira urimo kunyuramo ari yo ikwiye, ariko burya kumva inama ni byo bikwiye, zibe iz’ababyeyi, iz’inshuti cyangwa abavandimwe.”
[….] birakwiye ko mbere y’uko umenya aho ushaka kujya ubanza ukamenya uwo uri we, ukamenya icyo ushaka kandi ukagiharanira, nturebe ibyo abandi bafite ngo wumve nawe ubishaka, ngo urebe iburyo n’ibumoso wumve hose urashaka kuhaba, kandi burya ngo unanira uguhana ntunanira ugushuka, ikirenze ibyo nemerera mu mbaraga zo gusenga kuko zidufasha ibyo tudashoboye.”
Abasizi Saranda na Rumaga batoje abasizi bo mu itsinda Ibyanzu ari naho Uwababyeyi Viviane abarizwa, bavuga ko ari ishema kubona bamwe muri bo (Muheto na Uwababyeyi) barabaserukiye neza.
Bati: “Ni ibyishimo ku mutoza uwo ari we wese iyo ufite uwo watoje ukabona arimo kugendera mu mujyo wamushyizemo, akora ibintu byiza byabera urungano icyitegererezo bikabatera imbaraga zo kuba beza kurushaho, bikanabateza imbere. Twavuga ko tubifuriza gukomeza gutera imbere kandi tubari inyuma aho badukenera hose.”
Uwababyeyi Viviane ni umwe mu basizi batsinze muri ‘Art Rwanda Ubuhanzi’ icyiciro cya gatatu agahabwa amahugurwa y’amezi atatu.

