Gushora imari muri Siporo ni uguha urubyiruko amahirwe- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Perezidza wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo no kurushaho kuyiteza imbere ku mugabane wa Afurika ari ugufasha urubyiruko kugera ku mahirwe n’amahugurwa rukeneye ngo rurusheho kwiteza imbere.

Perezida Kagame yabigarutseho mu birori byo gusangira ibya nimugoroba n’abitabiriye Shampiyona Mpuzamahanga y’Amagare ku Isi (UCI 2025) yabereye i Kigali guhera ku ya 21 kugeza kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, aho yashimye by’umwihariko uburyo UCI yazaniye umunezero Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Imibare igaragaza n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ishimangira ko abaturage b’Afurika biganjemo urubyiruko rugizwe na 60% bari munsi y’imyaka 20 ndetse n’abasaga miliyoni 400 bari hagati y’imyaka 15 na 35 nk’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.

Biteganwa ko bitarenze mu mwaka wa 2025 abaturage b’Afurika bazaba bageze kuri miliyari 2,5 bavuye kuri miliyari 1,4 ibarurwa uyu munsi, aho urubyiruko n’ubundi ari rwo ruzaba rwiganje.

Perezida Kagame asanga uwo mubare munini w’urubyiruko ari ubutunzi bukomeye cyane kuri Afurika, ko igikenewe gusa ari ukuruhangira amahirwe rukareka kwambuka inyanja rujya kuyashaka ku yindi migabane rusize ubutunzi karemano buruha amahirwe aruta ayo basanga ahandi.

Ni muri urwo rwego, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko bumwe mu buryo bwo kuruhangira ayo mahirwe ari ugushora imari muri siporo n’ibikorwa remezo byayo.

Ati: “Gushora imari muri siporo ku mugabane ni no gushora imari mu byo urubyiruko rw’Afurika rukeneye, ari byo kugera ku mahirwe n’amahugurwa bikwiriye.”

Ashimira umunezero isiganwa ry’amagare ku Isi ryazaniye Abanyafurika, Perezida Kagame yagize ati: “Guhera ku munsi wa mbere, UCI yazanye ibyishimo n’umwuka mwiza mu mihanda ya Kigali. Indirimbo, abafana benshi, n’akanyamuneza byose ni ibihamya by’imbaraga zihuza abantu za siporo. Dukomeje kwibonera abakinnyi b’abanyempano ku Isi bakorana umurava udasanzwe.

Ku rubyiruko rwacu rw’abanyempano, iki ni icyigisho cyo gukurikira inzozi zabo, bafite ubwitange no kwihangana nk’ibirangirire bya nyabyo. Muri rusange, aya ni amateka yanditswe ya Afurika, n’u Rwanda by’umwihariko.”

Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa UCI bwagiriye icyizere u Rwanda n’Abanyarwanda, ashimangira ko na bwo batewe ishema no gutanga umusanzu mu migendekere myiza y’amagare.

Yanahaye ikaze abitabiriye iri rushanwa bose bavuye mu mahanga, ati: “Mwese ubu mukwiye kumva ko mu Rwanda ari imuhira kandi ko muhawe ikaze, mwugururiwe amarembo.”

David Lappartient, Perezida wa UCI, yashimiye Abanyarwanda baberetse urukundo ndetse anashimangira ko Umujyi wa Kigali wabatunguye kuko wakoze ibintu birenze ibyo bari bityeze mu kwakira aya marushanwa mouzamahanga.

Yaboneyeho gushima Perezida Kagame, ati: “Duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Kuri iki Cyumweru, ni umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare imaze iminsi umunane ibera i Kigali, umukino wa nyuma ukaba ugizwe n’isiganwa ry’abagabo bakora intera y’ibilometero 267,5.

Perezida Kagame yasangiye n’abayobozi batandukanye bitabiriye UCI 2025
Ibirori byo gusangira ibya nimugoroba byabereye muri Kigali Convention Centre
UCI yashyikirije Perezida Kagame igihembo ku bwo guteza imbere umukino w’amagare
Perezida Kagame asanga gushora imari muri Siporo ari uguha urubyiruko rwa Afurika ibyo rukeneye

AMAFOTO: Urugwiro Village

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE