Gusangira imyumvire biteza imbere u Rwanda na Latvia- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yerekanye ko ubufatanye no kugira imyumvire imwe hagati y’u Rwanda na Latvia ari umusingi w’iterambere ry’Ibihugu byombi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, muri Latvia, aho ari mu ruzinduko rw’akazi ubwo yari mu kiganiro we na mugenzi we w’icyo gihugu, Edgars Rinkēvičs bagiranye n’itangazamakuru.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ashingiye ku biganiro yagiranye na mugenzi we bigaragaza gushimangira umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi kandi bigana ku iterambere.
Yagize ati: “Ibyavuye mu biganiro na Perezida ndetse n’abandi twazanye, ni uko u Rwanda na Latvia byiyemeje gushimangira ubushuti butajegajega.”
Umukuru w’Igihugu akigera muri Latvia, yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka ya Latvia, atangaza ko iyo nzu ikubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro ku Isi.
Ati: “Iki ni igikorwa cyo gusura, kibitse ubutumwa bugenewe Isi, bujyanye no kurinda uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uruzinduko rugamije kureba ahari amahirwe mashya y’iterambere ry’abaturage b’u Rwanda na Latvia.
Ati: “Hamaze kugaragara iterambere mu rwego rw’ubuhinzi buhamye. Igihuje u Rwanda na Latvia ni uko twumva ibintu kimwe, ntabwo tugikorana ubucuruzi gusa nk’ibisanzwe”.
Perezida Kagame yavuze ko hagomba kongerwa uburyo buhamye butuma intego z’iterambere ibihugu byombi byihaye zishyirwa mu bikorwa kandi mu buryo budasiga inyuma uwo ari we wese.
Ati: “Dukeneye guteza imbere n’izindi nzego, urugero nko guteza imbere ikoranabuhanga.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko gukorera hamwe hagati y’u Rwanda na Latvia, bituma bakemura ibibazo bihari.
Muri icyo kiganiro Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we w’u Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu iterambere.
Yagize ati: “Twaganiriye ku mikoranire isanzwe ihari, mu gufatanya mu iterambere ry’ubukungu, by’umwihariko kuri kompanyi z’icyayi n‘izindi kompanyi zikorera mu Rwanda. Ubufatanye burakomeje aho Minisiteri z’ububanyi n’amahanga zungurana ibitekerezo.”
Perezida Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, basuye Urwibutso rushyinguyemo abasirikare bishwe mu rugamba rwo gushaka ubwigenge bw’iki gihugu mu (1918–1920), banarushyiraho indabo mu kubunamira.
Perezida Kagame yageze muri Latvia ku 1 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.
Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

