Gukora cyane udafite intego ntibyakubaka- Perezida Kagame

“Gukora cyane, nubwo wakoresha ikoranabuhanga nta cyerekezo, ntibyaguteza imbere. Bityo, dukwiye kuzirikana intego, abo turi bo, abo twifuza kuba bo, aho twifuza kujya, n’ibindi byose bizazanwa mu ntekerezo no kugira intego.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabigarutseho mu mpanuro yagejeje ku bihumbi by’urubyiruko ruteraniye i Kigali mu Youth Connekt Africa ibaye ku nshuro ya gatanu, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena.
Urwo rubyiruko rusaga 9,000 rwaturutse mu bihugu byiganjemo iby’Afurika; Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rw’Afurika rukeneye gukorera ku ntego, rukarangwa n’umwete n’ikinyabupfura mu byo rukora byose.
Yavuze ko ku kugira intego hagomba kwiyongeraho icyo kinyabupfura kuko ari cyo kiyobora umuntu ku kumenya ikigero cy’icyo yemerewe n’ibyo atemerewe gukora ku giti cye cyangwa muri sosiyete.
Ati: “Mwaba mwarigeze mwumva aho ari ho hose, cyangwa abantu binubira ikinyabupfufura? Mwumvise umuntu se waba waragize icyo abura kubera ikinyabupfura? Reka rero tukigerageza mu buzima bwacu bwa buri munsi kizadufasha. Gifasha abantu gutekereza, bagaha agaciro buri ntambwe y’urugendo rwabo, kibayobora mu cyerekezo gikwiye…”
Perezida Kagame yashimangiye akamaro ka gahunda n’inama ya Youth Connekt nyuma y’imyaka 10 itangijwe mu Rwanda ndetse anavuga ko Afurika atari umugabane w’ibibazo gusa.
Yagize ati “Youth Connekt idufasha gusangira inkuru nziza z’ibyagezweho, buri wese akamenya mugenzi we neza kurushaho bakubaka ubumwe, imaze kuba urubuga ruhuriza hamwe ibihumbi by’urubyiruko buri mwaka rugatanga umusanzu mu gushaka ibisubizo ndetse buri wese akigira kuri mugenzi we.”
Yanakomoje ku buryo Afurika atari Umugabane w’ibibazo nk’uko bamwe bagerageza kuyishushanya, ati: “Ni byo hari ibibazo ariko se ni hehe utabisanga? Ku Isi yose hari ibibazo bityo rero dukwiye guhangana n’ibibazo byacu bitureba ariko ntabwo turi umugabane w’ibibazo. Ariko nibura nk’abayobozi tugomba gukora ibitureba mu kwemera ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi muri gahunda zacu z’iterambere.”
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaje Perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’intangarugero mu guha amahirwe urubyiruko, ariko yongera guha umukoro urubyiruko rw’Afurika arusaba gufata imyanya irugenewe ku meza afata ibyemezo.
Ati: “Aho ibyemezo byose bifatirwa reka urubyiruko muhagararirwe bifatika kugira ngo ijwi ryanyu ryumvikane kandi rihabwe agaciro. Ndifuza gushimira Perezida Kagame weretse abandi bayobozi b’Afurika uburyo bwiza bwo kwizera urubyiruko ukaruha amahirwe yo gukora neza cyane. Abayobozi benshi bo ku Isi bafite ubwoba bwo kwiyegereza urubyiruko ngo ruze ku meza afatirwaho ibyemezo kubera gutinya igitutu cy’urubyiruko. Perezida Kagame yeretse Isi uko bikorwa yereka urubyiruko inzira ndetse aruha n’amahirwe.”
Ayo mahirwe urubyiruko rufite arimo isoko rusange ry’Afurika, ikoranabuhanga n’andi atandukanye ni yo Perezida Kagame yarusabye kubakiraho mu bikorwa biruteza imbere ariko nanone arusaba gukorera ku ntego no kurangwa n’ikinyabupfura.
Uretse Perezida Kagame na Visi Perezida wa Kenya, Abakuru b’ibihugu bya Senegal ndetse na Namibia na bo bagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga. Abandi batanze ibiganiro harimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres.
Gahunda ya Youth Connekt yatangiriye mu Rwanda mu myaka 10 ishize ariko ubu imaze gushinga imizi mu bihugu 30 by’Afurika ndetse inama nk’iyi iheruka yabereye muri Ghana mu mwaka ushize wa 2021.





