Guinea Conakry: Ubuyobozi bwa gisirikare bwasheshe Guverinoma

Perezidansi ya Guinea Conakry yatangaje ko ubuyobozi bwa gisirikare burangajwe imbere na Lt. Gen. Mamadi Doumbouya bwasheshe Guverinoma, bukemeza ko buza gushyiraho indi nshyashya.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi y’icyo gihugu, mu ijambo yahitishije mu butumwa bw’amashusho.
VoA yatangaje ko icyo gihugu kimaze igihe kiyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari busanzweho kuva muri Nzeri 2021.
Umuryango w’Ubukungu wo mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), na wo umaze igihe wotsa igitutu ubwo buyobozi bwa gisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze bugasubizaho ubutegetsi bwa gisiviri.
Taliki 22 z’ukwezi k’Ukwakira 2022, impande zombi zemeranyije ku mezi 24 y’inzibacyuho.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024, ni bwo mu buryo butunguranye, Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi Amara Camara yatangaje guverinoma isheshwe.
Kugeza ubu nta mpamvu n’imwe yatanze yatumye habaho iryo seswa.
Ubwo butumwa yabutanze mu mashusho yahitishijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi, avuga ko abayobozi b’imirimo, abanyamabanga ba Leta n’ababungirije ari bo bazakomeza imirimo yakorwaga n’Abaminisitiri kugeza igihe hazagiraho Guverinoma nshya.