Guhagarika intambara ya Israheli na Hamas byasubiye irudubi

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Icyizere cyo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara ihuje umutwe wa Hamas n’ingabo za Isiraheli cyajemo kidobya nyuma y’ibyo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, yatangaje mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru. 

Minisitiri Netanyahu yavuze ko amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza azubahirizwa gusa ari uko Hamas itanze urutonde rw’amazina y’imfungwa eshatu igiye guhita irekura mu rwego rwo guhanahana abafashwe bugwate ku mpande zombi.

BBC yatangaje ko umwanzuro wa Netanyahu waje utunguranye yawutangaje nyuma y’amasaha make Leta ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas byemeje amasezerano mashya y’agahenge muri Gaza no kurekura abashimuswe.

Ni umwanzuro wari wafashwe nyuma y’ibiganiro by’impande zihanganye byagizwemo uruhare n’abahuza b’ibiganiro barimo Quatar, Amerika na Misiri.

Agahenge kari gateganijwe gutangira saa mbili n’igice za mugitondo ariko kagatangwa mu gihe amazina y’abari burekurwe ashyizwe hanze nkuko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari. 

 Gusa ngo byanze kubahizwa bituma  intambara ikomeza kuko Hamas yanze kubahiriza ayo masezerano kandi ibitero bizakomeza kugabwa kugeza bishyizwe mu bikorwa.

Mu gihe cy’ibiganiro Israel yavuze ko yamenye ko hari imirambo y’abasirikare bayo bapfuye mu 2014, mu ntambara bari bahanganyemo na Hamas irimo uwa Oron Shaul na Hadar Goldin ariko ikaba ikiri muri Gaza itarashyikirizwa imiryango yabo.

Hamas yavuze ko yemeye amasezerano yo guhagarika intambara kandi ko itigeze yanga gutanga urutonde rw’amazina y’imfungwa zizarekurwa ahubwo ko byakomwe mu nkokora n’ibibazo by’ikoranabuhanga.

Uku kwanga guharika intambara byateje impungenge mu gihe amazerano yateganyaga ko imfungwa 33 z’Abanya- Isiraheli zashimuswe na Hamas zizarekurwa ndetse n’imfungwa za Palestina zibarirwa mu magana ziri muri Gereza zo muri Isiraheli zikarekurwa mu cyiciro cya mbere cyari kumara ukwezi n’ibyumweru bibiri.

Abaturage ba Palestina bavanwe mu byabo kubera intambara bari kwemererwa gutaha kandi imodoka zitwara imfashanyo n’imiti muri Gaza zikajya zihagera buri munsi.

Amasezerano kandi yateganyaga ko mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro cyari gusiga abandi bashimuswe basigaye barekurwa, hagatangira ituze risesuye.

Icyiciro cya nyuma cyari giteganijwe kubamo kongera kubaka no gusana ibyangiritse muri Gaza mu buryo burambye no gucyura indi mirambo yose y’abashimuswe yasigaye.

Ku ikubitiro abari kuzarekurwa ku ruhande rwa Palestina harimo abagore n’abana, abagize mu zabukuru, abasivile barwaye n’abakomeretse ku ruhande rwa Israel hakarekurwa abantu batatu ku munsi wa mbere w’agahenge.

Intambara ya Isiraheli na Palestina yatangiye ku wa 07 Ukwakira 2023, imaze kugwamo abarenga ibihumbi 46 biciwe muri Gaza, abarenga miliyoni 2  bakaba baravanwe mu byabo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE