Green Party yasezeranyije abaturage ba Gakenke kuzateza imbere umuturage

Umukandida wa Democratic Green Party ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza n’abakandida-depite b’iri Shyaka biyamamarije mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyarugu ku wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, basezeranya kuzateza imbere umuturage.
Iri shyaka ryasabye abaturage kuzabaha amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba ku wa 15 Nyakanga 2024.
Yabwiye abaturage ko ishyaka ayoboye rishyize imbere guteza imbere umuturage
Dr Habineza wiyamamarije mu Karere ka Rulindo na Gakenke yavuze ko Green Party ifite Politiki yo guteza imbere umuturage, kugabanya inyungu ku nguzanyo zo muri banki zose zo mu Rwanda bityo ntizirenze 12% y’inyungu ku nguzanyo.
Avuga ko mu gihe yagirirwa icyizere yafasha abaturage kubona ubushobozi bw’umusaruro wabo w’ubuhinzi binyuze mu gushyiraho inganda ziciriritse zizatanga akazi ku baturage, bityo ubushomeri bukagabanuka.
Yashimiye abaturage icyizere bagiriye Ishyaka Green Party mu 2017, n’ubu akaba asaba ko bakongera bakarigirira icyizere bakaritora, rikajya mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse bakanarigirira icyizere cyo kuba Perezida wa Repubulika.
Dr Habineza yavuze ko yishimira ko batanze ibitekerezo bitandukanye bityo ngo ibyo bashakaga ibisaga 95% byashyizwe mu bikorwa.
Ubwo yiyamamazaga yakomeje kuri serivisi z’ubutaka.
Yagize ati: “Serivisi z’ubutaka ziracyari ikibazo. Muri serivisi z’ubutaka batinda kubasubiza ndumva atari ibintu bigoye tuzakomeza tubikurikirane, ubuyobozi bw’Akarere bukurikirane ku buryo niba hari icyo mukeneye kibe cyakemuka.”
Yabwiye abaturage ko ishyaka ayoboye ryakoze ubuvugizi kuri mituweli mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’ibitekerezo by’ishyaka Green Party biza kujya no mu itegeko aho umuturage ufite mituweli yishyura akivuza uwo munsi.
Yagize ati: “Byavuye kuri bya bitekerezo twatanze.”
Uwimanimpaye Josiane yabwiye Imvaho Nshya ko bumvise ibitekerezo by’ishyaka Green Party ariko ko icyabashimishije ari ibitekerezo ryatanze mu Inteko Ishinga Amategeko byatumye bishyura mituweli bagahita bivuza.
Ati: “Icyanshimishije ni ibitekerezo batanze mu Nteko Ishinga Amategeko aho basabye ko twe abakoresha mituweli twajya twishyura tugahita twivuza bidasabye gutegereza umwaka ukurikiyeho.”
Kamana Theophile na we yavuze ko ibitekerezo by’Ishyaka Green Party bigamije kubaka igihugu no guteza imbere Umunyarwanda muri rusange bityo ko bazaritora.
Ishyaka Green Party n’Abarwanashyaka baryo kuri uyu wa Gatandatu bagize ikiruhuko, bakaba bazakomereza ibikorwa byo gushaka amajwi mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024.



