Green Party yasabwe kwivuguruza ku gusabira imishyikirano abarwanya u Rwanda

Muri iyi minsi hari abagaragaje ukutishimira n’ibiherutse gutangazwa n’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ko Leta y’u Rwanda yashyikirana n’abayirwanya.
Depite Dr. Frank Habineza, Perezida wa Green Party akaba yarigeze no kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse no kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.
Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye n’ubuyobozi bw’Ishyaka UDPR, bwatangaje ko ibitekerezo binyuranye ari ingenzi mu kubaka Igihugu ariko hari ubwo ibyo bitekerezo biba bishobora kubangamira ituze ry’abagituye cyangwa byagira n’izindi ngaruka.
Perezida wa UDPR Depite Pie Nizeyimana, agaragaza ko mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe 2015, igika cya 6 kivuga kuri Leta ishingiye ku bwumvikane n’ibitekerezo bya politiki.
Muri icyo gika hagira hati: “Twiyemeje kandi kubaka Leta ishingiye kuri demokarasi y’ubwumvikane n’ibitekerezo bya politiki binyuranye, yubakiye ku isaranganya ry’ubutegetsi, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, imiyoborere myiza, iterambere, guha abaturage amahirwe angana mu mibereho yabo, ubworoherane no gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro”.
Ingingo yaryo ya 38 ivuga ku “bwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru”.
Igika cya 2 kivuga ko “Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura…”
Izi ngingo n’izindi z’andi mategeko Depite Nizeyimana atavuze zivuga ku bwisanzure ku gutanga ibitekerezo, agaragaza ko Leta y’u Rwanda yubaha ikanatanga urubuga rwo gutanga ibitekerezo.

Akomeza agira ati: “Ibi ntibivuze gutanga ibitekerezo bibonetse byose kuko ibyo bitekerezo bitagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura”.
Ibi abihera kandi ku biganiro mu bihe bitandukandukanye Dr Frank Habineza yagiranye n’ibitangazamakuru aho yatangaje ko u Rwanda rwaganira n’abatavuga rumwe narwo, harimo abafite intwaro n’abatazifite.
Depite Nizeyimana yagize ati “Ndatsindagira aha ngaha muri icyo kiganiro mvuze, ntaho yigeze avuga ko akuyemo FDLR, FLN byose yabishyize mu gatebo kamwe abyita imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda”.
Akomeza agira ati: “Nemera rwose uburenganzira bwa Depite Habineza perezida wa Green Party bwo gutanga ibitekerezo bye, ariko nanone Depite Frank Habineza agomba kwemera ko yibeshye, akisubiraho akavanaho igitekerezo cye”.
Ku rundi ruhande, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), risobanura ko abatavuga rumwe n’u Rwanda ari abari hanze y’Igihugu baba bitwaje intwaro cyangwa batazifite.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo mpuzamahanga Ijwi ry’Amerika (VOA) mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2022.
Dr Habineza yagize ati: “Abatavuga rumwe na Leta, twebwe twavuze yuko cyane cyane ari abari hanze y’Igihugu, baba abafite imitwe ya Politiki, haba ndetse n’abo muri sosiyete sivili, haba n’abandi bavuga ngo bitwaje intwaro cyangwa batazitwaje, abo bose twabashyize mu itsinda rimwe”.
Ayo magambo yamaganywe n’abantu batandukanye barimo impuguke mu bya Politiki n’Abanyarwanda bazi ingaruka bifite ku Rwanda kuko babona abitwaje intwaro batavuga rumwe na Leta banyuranyije n’icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu.
Bavuga ko kuba wasabira ibiganiro abitwaje intwaro udakuyemo FDLR yashinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagakomereza ingengabitekerezo yayo mu mahanga, ari ugushyigikira ikibi kigira ingaruka ku Banyarwanda bamaze imyaka 28 bagerageza guhangana n’ingaruka zasizwe n’ibikorwa by’uwo mutwe w’iterabwoba.
Claude says:
Kanama 18, 2022 at 4:32 pmFrank Habineza, Kikwete na FDLR -FLN ni bamwe Kandi turabiyamye ntabwo u Rwanda ruzigera rushyikirana n’imitwe y’iterabwoba cyangwa abakoze jenoside. Iyo politike ya frank ayivane mu Nteko Ishingamategeko yacu, ni asezere yananiwe guhagararira Abanyareanda none ahagarariye FLN na FDLR
Francis Mugisha says:
Kanama 19, 2022 at 8:31 pmErega Fdlr niyo yamutoye ntimwibwireko aho yabonye amajwi menshi nimu Ruhango bari baturamyeyo barabuzamajyo batora Habineza nkumucunguzi niyo mpamvu babaga abanyuma mumihigo arikubu inkambi yarasenyutse nabuze.
Rubibi says:
Kanama 21, 2022 at 6:17 pmIbi mwirirwa muteranamo amagambo nibyo kuva muri 1991kigera 1993 abantu birirwagamo bamwe bashyigikiye inkotanyi ko ziza mugihugu abandi batabikozwa icyakurikiyeho murakizi?abanyarwanda twagiye twiga niki kitugira impumyi kdi tureba.
Yves Arsene says:
Kanama 20, 2022 at 6:58 amIbyo Dr Habineza avuga biragaragara ko biba bitamutunguye;ahubwo turasaba ihuriro ry’imitwe ya politique kubikurikirana byaba ngombwa bagakura urwiri mu myaka kuko rwabangamira ubwisanzure bw’imyaka gutanga umusaruro twari twiteze.
HABIMANA says:
Kanama 21, 2022 at 10:54 amNge mbona Dr. Frank HABINEZA, yaravuze ukuri.
Abo bafite intwaro yaba FDRL cg FLN ni abanyarwanda. Bafite imyumvire igayitse, ariko se nubaheza mugihugu cyabo uzaba ubakosoye?
Leta nibihe umurongo wibiganiro, abakozi ibyaha bahanwe. Ariko baganire kuko numva ntawuhejwe mubiganiro kandi ari umunyarwanda.
Ariko uyuwe ndumva ntamusanzu ufatika wubumwe bwigihugu atanga.
Uri muri FDRL yarakoze yarishe ahanwe,
Ariko ibiganiro noneho.