Green Hills Academy yateguye igitaramo cyitiriwe umugabekazi Nyirarumaga

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Buri tariki 08 Werurwe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Umwari n’Umutegarugori, ari na yo mpamvu Ishuri mpuzamahanga rya Green Hills Academy ryateguye igitaramo cyiswe Rwanda Festival Nyirarumaga.

Ni igitaramo ngarukamwaka kigamije guteza imbere umuco nyarwanda, muri icyo kigo, kuri ubu bakaba barahisemo kucyitirira umugabekazi Nyirarumaga, kubera ibigwi afite mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko mu busizi.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri Green Hills Academy, Nahimana Serge, avuga ko Nyirarumaga ari umunyabigwi mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Iki gitaramo gihoraho, ariko umwihariko ni kuri Nyirarumaga, kubera ko kizaba ku munsi w’abari n’abategarugori twahisemo gucyeza umugabekazi Nyirarumaga kuko ari mu bantu b’amateka bakoze ibintu bidasanzwe.”

Yavuze ko Nyirarumaga ari we wazanye ibisigo by’impakanizi byavugaga amateka y’ingoma uko zakurikiranye, kugira ngo atazasibangana.

Yaremye Inteko y’Abasizi kugira ngo abitoze n’abandi,  na bo bazabisigire abandi, cyane ko icyo gihe nta nyandiko zabagaho, ati: “Byatumye amateka adasibangana.”

Nahimana avuga ko abazitabira bazanyurwa, kuko bahishiwe ibyiza kurusha ibyabanje byose.

Ati: “Abantu bazitabira icyo gitaramo, bahishiwe byinshi, kuko duseruka bitandukanye n’ibyabanje, abana bariteguye, barateguwe, itorero inganzo ngari murabizi ko bahorana ibitego byiza  bishya, yaba na Mike Kayihura murabizi ko ari umuririrmbyi w’umuhanga, turahamya neza ko abazitabira  igitaramo bose bazanyurwa”

Uretse Mike Kayihura n’inganzo ngari bazatarama mu gitaramo ngarukamwaka cyo guteza imbere umuco nyarwanda muri Green Hills Academy cy’uyu mwaka, hari n’abandi bahanzi bagiye batarama mu bitaramo byabanje, barimo Nyakwigendera Yvan Bravan, Muyango, Kayirebwa na Andy Bumuntu.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Green Hills Academy, ku munsi wahariwe abari n’abategarugori, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kane, aho umwaka ushize hataramiyemo abarimo Cecile Kayirebwa na Andy Bumuntu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE