Gorilla FC yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona (Amafoto)

Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iyo kwishyura ya Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane.
Ku munota wa 17’ Vision FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umuzamu Gad Muhawenayo ananirwa gukuramo umupira ujya mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego Gorilla FC yagarutse mu mukino itangira gusatira izamu rya Vision FC ishaka igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 35’ Gorilla FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rutonesha Hesborn kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe n’Umunyezamu wa Vision FC Michael Lutaaya ubwo yategaga Rutahizamu Seleman Landre mu rubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yagarutse yaganyije umuvuduko umupira utagira gukinirwa cyane mu kibuga.
Ku munota wa 68’ Gorilla FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutonesha Hesborn ku mupira mwiza yahawe na Nsanzimfura Keddy nyuma y’ikosa ryari Nduwimana Frank, maze ashyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 87’ Kapiteni wa Gorilla FC, Murdah Victor yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Rutahizamu wa Vision FC, Might Nuka Letteh.
Umukino warangiye Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1, itangira neza imikino yo kwishyura, ibona amanota atatu.
Gorilla FC yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 26 mu gihe Vision FC ku mwanya wa 15 n’amanota 12.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare
• Mukura VS vs Muhazi United
• Rutsiro FC vs Police FC
• AS Kigali VS vs Bugesera FC
• Kiyovu Sports vs APR


