Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino ubanza mu ya 1/4 cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino ugitangira, Rayon Sports yarimo yiga uburyo yinjira mu mukino ikinira mu kibuga cya Gorilla FC, ariko abakinnyi bayo barayitungura bashyiramo igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa kane cyinjijwe na Ndikumana Landry wacunze neza guhagarara nabi kwa Nsabimana Aimable na Omar Gning bari mu bwugarizi, ajyana na Franck Nduwimana, ashyiramo igitego.

Iki gitego cyatumye Rayon Sports isatirana ingufu, irema uburyo bwinshi imbere y’izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad, ariko Biramahire Abedi umupira awushyira hanze.

Ku munota wa cyenda Biramahire Abbedy yongeye guhusha igitego, ku mupira yari ahawe na Rukundo Abudlahaman, aho kuwushyira mu izamu awutera hejuru y’izamu.

Gorilla FC yabonye igitego cya kabiri ku ikosa ryakorewe Irakoze Darcy wa Gorilla mu kibuga hagati, rihanwa na Nsanzimfura Keddy rivamo igitego cya kabiri cya Gorilla FC.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yatangiranye impinduka akuramo Assana Nah, Rukundo Abdlahaman na Niyonzima Olivier, hajyamo Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Iraguha Hadji.

Izi mpinduka zagiriye umumaro Rayon Sports kuko Adam Bagayogo yafashije Biramahire gutsinda igitego cya mbere cya Gikundiro ku munota wa 50, ndetse na Iraguha amuha umupira wavuyemo icya kabiri nyuma y’iminota irindwi.

Ku munota wa 77, Nsanzimfura Keddy yeretswe ikarita itukura nyuma y’ikosa yari yakoreye ikosa Bassane.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Amakipe yombi akaba azahura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha hagati y’itariki ya 4-5 Werurwe 2025.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, harimo uwo Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu gihe Mukura VS yatsinzwe n’Amagaju ibitego 2-0.

Biramahire Abbedy yatsinze ibitego bibiri byafashije Rayon Sports kunganya na Gorilla Fc
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE