Gloria Bugie yitwayemo umwikomo Abitex ashinja kumufungisha

Umuhanzi Gloria Bugie wo muri Uganda yitwayemo umwikomo Abitex uzwi nka Abbey Musinguzi
Usanzwe utegura ibitaramo muri Uganda, avuga ko yamufungishije kandi ko nawe agomba kumurega.
Mu ntangiriro za Nzeri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Gloria Buggie yambaye ubusa, ibyaje kumuviramo gufungwa ashinjwa gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.
Tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Police ya Uganda yemeje ko icumbikiye Umuhanzi Gloria Buggie bavuga ko akurikiranyweho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga agakwirakwiza amashusho ye yambaye ubusa.
Nyuma yo kurekurwa, Gloria Bugie bitewe n’uko nta bimenyetso byagaragaye bimushinja, uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko nawe azatangira ikirego Abitex kubera kumushinja ibyo adafitiye ibimenyetso.
Yagize ati: “Ubutaha Abitex akwiye kujya kuri polisi afite ibimenyetso bifatika, kuko ubu tugiye kumurega icyaha cyo gusebanya kubera ko nta gihamya igaragaza ko ari njye koko washyize hanze ariya mashusho.”
Akomeza agira ati: “Kugeza ubu turacyakurikirana uwaba yarashyize hanze ariya mashusho, kandi nabivuze kenshi mu biganiro ko atari njye wayashyize hanze.”
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala Patrick Onyango, asaba abantu guhagarika gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, kuko ngo biteguye guhangana na bo.
Ati: “Impuguke zacu zirahari kandi zifite ubushobozi, Abantu ntibazi aya mategeko batekereza ko bafite umudendezo wo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni no kwica amategeko bakoresheje murandasi, ariko abantu bakeneye kumenya ko dukurikirana cyane ibyaha byo kuri murandasi kandi twiteguye kubarwanya.”
Tariki 16 Nzeri ni bwo amashusho ya Gloria Busingye uzwi nka Gloria Bugie yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, icyakora we avuga ko atazi uwayashyize hanze.
Gloria Bugie si ubwa mbere avuzwe cyane, kuko no mu 2019 yaravuzwe yasubiyemo indirimbo ya charly na Nina “Ibirenze ibi” mu buryo butemewe n’amategeko.
Uretse kuba akunze kugarukwaho nk’umuhanzi urimo kuzamuka, Gloria azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nyash, Tukilimu, Sagala yakoranye na A Pass n’izindi.