Gitego Arthur yerekeje muri FUS Rabat

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” Gitego Arthur wakiniraga Ferroviário da Beira yo muri Mozambique yerekeje muri Fus Rabat yo muri Maroc, asinya amasezerano y’imyaka itatu.

Ni amakuru yatangajwe na nyirubwite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025.

Fath Union Sports izwi nka “FUS Rabat” ni ikipe y’ubukombe muri Maroc yabonye Izuba ku wa 10 Mata mu 1946. Yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro imwe mu 2016, ifite igikombe cy’umwami inshuro esheshatu (1967, 1973, 1976, 1995, 2010 na 2014).

Ni ikipe izwi cyane mu ruhando mpuzamahanga kuko yegukanye CAF Confederation Cup ya 2010.

Mu mwaka ushize w’imikino FUS Rabat yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 53.

Gitego abaye Umunyarwanda wa gatanu ugiye gukina muri Morocco nyuma ya Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, Manzi Thierry, Emery Bayisenge na Saïd Abed Makasi.

Gitego Arthur ni rutahizamu wamenyekanye cyane muri Marine FC, yavuyemo yerekeza muri AFC Leopard yo muri Kenya yakinnyemo umwaka umwe, mbere yo kujya muri Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.

Gitego Arthur yasinye imyaka itatu muri FUS Rabat
Gitego Arthur ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’
Gitego yigaragarije cyane muri AFC Leopards yo muri Kenya
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE