Gisagara: Ubworozi bw’amatungo magufi bwafashije guhangana n’imirire mibi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gishubi na Nyanza yo mu Karere ka Gisagara bavuga ko ubworozi bw’amatungo magufi, by’umwihariko inkoko bwabafashije guhashya ikibazo cy’imirire mibi yagaragaraga mu miryango yabo.
Bavuga ko mu by’ukuri byoroshye kubona amagi yo guha abana bigahashya imirire mibi, babikesha korozwa n’umushinga PRISM, ushyirwa mu bikorerwa n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Aborojwe bavuga ko mbere babagaho mu buzima bubi ku buryo hari n’ababaga bafite abana bari mu mirire mibi.
Nyirahabimana Jeannine yagize ati: “Nari mfite abana bari mu mirire mibi, ariko maze korozwa n’umushinga PRISM, noza imirire, abana bari baragwingiye mbabonera amagi yo kurya ndetse mbona amafaranga yo gushyira mu itsinda ryo kwizigama, kuri ubu abana bameze neza bavuye mu ibara ry’umuhondo kubera ko barya amagi n’imboga.”
Akomeza asobanura Kandi ko ufite imboga, Aho n’abaturamyi be, ibyo bigatuma ubuzima bumera neza, umubiri ugatsemba itoto, Kandi n’ibibazo by’uburwayi bw’amaso byagananyutse.
Nyirahabimana yavuze ko umuntu ahereye kuri bike, akiha intego agera kuri nyinshi.
Ati: “Umuntu yakorora ahereye ku nkoko akagenda azamuka kuko ubu mfite inka, ihene, ingurube byose byaratangiriye ku nkoko.”

Cyiza Narcisse utuye mu Kagari ka Nyaruteja, mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara avuga ko amatsinda 8 yageze aho yihuriza hamwe bakora ihuriro bagura ubworozi bw’inkoko, bigira inama yo gucuruza imishwi y’inkoko, ngo igere kuri benshi muri ako Karere.
Yagize ati: “Tworojwe inkoko n’umushinga PRISM, baha umuryango inkoko 10, twari mu matsinda 8. Ubusanzwe ino Nyaruteja inkoko zihagera ziturutse i Huye. Twaratekereje nk’amatsinda twihuriza hamwe ngo dutangire korora imishwi ibashe kuboneka hano muri kano gace ka Nyaruteja ndetse zizagera no mu Tugari tw’abaturanyi.”
Yongeyeho ko ibyo bizabafasha kuzongera imibare w’inkoko, bigatuma babona amagi ndetse bakaniteza imbere.
Ati: “Kwishyira hamwe tukorora imishwi bizatuma inkoko zigera kuri benshi, zitange amagi atume habaho kunoza imirire ndetse havemo n’inyungu mu buryo bw’ubikungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Denise Dusabe yavuze ko ubworozi bw’amatungo magufi bufasha abaturage kunoza imirire.

Ati: “Akamaro k’ubworozi bw’inkoko by’umwihariko bifasha kurwanya ubukene n’imirire mibi. Umuntu ahereye ku nkoko 10, zamara gukura akagurishamo zimwe akabona amafaranga aguramo ingurube, gutyo gutyo hakaba n’abaguramo Inka.”
Yakomeke agaragaza uko korozwa byagabanyije igwingira mu bana.
Ati: “Aho PRISM iri iradufasha cyane cyane mu miryango yahawe inkoko haboneka amagi, bigira uruhare mu guhangana n’imirire mibi. Mu myaka 5 ishize twifashishije kino cyumweru cy’umubyeyi n’umwana kigenda kiba buri mwaka, hari aho tumaze kugera heza, kuko umwaka ushize ibipimo by’igwingira twari kuri 17,9% tuvuye kuri 31,6 %.”
Umuyobozi w’umushinga PRISM Joseph Nshokeyinka asobanura ko ubworozi bufite aho bwakuye abantu bari batishoboye, bakagera kuri byinshi.
Yagize ati: “Uhawe amatungo magufi aba amaze kwinjira muri ‘business’, yagiye mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ngo ashobore kugermura ku isoko, ubu dufite abatangiye kugura inka bahereye kuri za nkoko icumi cyangwa se ku ngurube imwe umuntu yahawe.”

Yakomeje asobanura ko ayo matungo ahabwa abatishoboye kandi bagahabwa ubumenyi ku bworozi bw’amatungo ngo bubafashe kwiteza imbere ndetse bakihaza mu biribwa.
Ati: “Ni umushinga wateguwe hagendewe ku gipimo cy’ubukeno no kutihaza mu biribwa, bityo Leta y’u Rwanda ifatanyamo n’abafatanyabikorwa. Umushinga ukorana n’imiryango ikeneye gufashwa ngo yiteze imbere binyuze muri bwa bworozi, amafaranga bashobora gukuramo akabafasha kwiteza imbere kuko intego nyamukuru ni ukugabanya ubukene hibandwa ku miryango iri mu cyaro by’umwihariko.
Umushinga PRISM wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB). Umushinga ukorera mu Turere 15, ufite intego yo gusoza ugeze ku miryango 26 355.


