Gisagara: Ubworozi bw’amatungo magufi bwababereye akabando k’iminsi

Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Gishubi bavuga ko kuba barorojwe amatungo magufi byabafashije kwikura mu bukene nk’uko byagarutsweho na Alice Manishimwe, utuye mu Mudugudu Kivugiza, Akagali ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara.
Avuga ko mbere umuryango we wari ubayeho nabi, batunzwe no guca inshuro, ariko ko hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi PRISM waboroje inkoko, ubuzima burahinduka, baba babonye akabando k’iminsi.
Yagize ati: “Ubusanzwe nabagaho ntunzwe no guca inshuro, twari abakene PRISM yaduhaye amahugurwa dusobanukirwa korora, baduhaye inkoko 10, amasake 6 n’inkokokazi 4, narazoroye zirakura mfatamo amasake 3 ndayagurisha, nkuramo amafaranga y’u Rwanda 45 000, nguramo ikibwana cy’ingurube cya 35 000Frw, yari imfizi.”
Yakomeje asobanura ko mu mahugurwa bahawe basobanukiwe uburyo umuntu yahera kuri bike akagera kuri byinshi.
Ati: “Kubera amahugurwa uwo mushinga PRISM wadusobanuriye uko umuntu yakorora akiteza imbere avuye kuri duke, ya mfizi nagiye mbangurira abantu, buri wese akampa ikibwana ngera ku bibwana 35, ndabigurisha, njya kwizigama mu itsinda, za nkoko hari igihe nagurishije magi 50 ku munsi nyajyana mu itsinda.”

Yongeyeho ati: ‘Nyuma mu matsinda nakuyemo 200 000. Twari tugeze ku nkoko 20, hanyuma 10 muri zo turazigurisha ngo twongeranye tugure inyana yatwaye amafaranga y’u Rwanda 300 000.”
Yakomeje avuga ko yakuye amafaranga muri za ngurube na ya mfizi, aragurisha agura akandi gato noneho ahita agenda aguramo umurima.
Umugabo we, Nteziryayo Pascal na we ahamya ko bari babayeho mu buzima bubi, baca inshuro, hakaba ubwo baburaye, bakabwirirwa se, ariko ko inkoko zabazamuye ku buryo ubu aho bageze babonye akabando k’iminsi, ndetse ahubwo na bo basigaye baha abandi akazi.
Yagize ati: “PRISM yamvanye mu bukene, ubu niteje imbere mfite ingurube, ihene n’inka ndetse mfite n’imirima naguze mbikesha ubworozi n’uwampa miliyoni eshatu sinayimuha.” Hari nubwo twabwirirwaga tukanaburara, ariko izo nkoko 10 PRISM yaduhaye twagiye tuzizamukiraho, none natwe turi ku rwego rwo koroza abanda.”
Urutundi Joyce umuturanyi wabo yavuze ko hari icyo bungukiye mu iterambere ryabo.
Yagize ati: “Aba baturanyi badutiza imfizi, tukabanguriza, mbere bari abakene barya bahashye, baciye inshuro ariko none ubu baje kugenda batera imbere. Kuzamuka kwabo byatubereye umugisha kuko nk’iyo nkeneye amafaranga yo kujyana mu Itsinda intambwe barayampa, nakenera amazi dore bafite ikigega bakayampa n’amagi nayakenera bakayampa, ingurube mfite hakenerwa imfizi bakayimpa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Denyse Dusabe, avuga ko kuba abaturage barorojwe byazanye impinduka.
Ati: “Ku nkunga twabonye binyuze muri PRISM dufite imiryango itandukanye yahawe amatungo magufi, icyo byafashije ni uguherekeza abaturage mu kwikura mu bukene.

Amatungo yatanzwe harimo ingurube, inkoko, n’ihene byagize icyo byunganira umuryango, aho uyu munsi tumaze kubona impinduka mu miryango ayo matungo yagezemo.”
Yakomeje avuga ko aho ayo matungo yatanzwe, atuma imiryango igira icyo ihugiraho bikanagabanya amakimbirane.
Ati: “Mu ikurikirana twagiye dukora dusanga ahari amakimbirane akenshi bishingiye ku bukene, ariko izi nkunga zitandukanye zigenda zihabwa iriya miryango hari icyo zimaze gukemura, kuko iyo umuryango ufite icyo uhugiyeho kiwuteza imbere, kiwuha iby’ibanze umuryango ukenera umunsi ku wundi ayo amakimbirane agenda agabanyuka.”
PRISM ni umushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Gisagara inkunga ya PRISM yagezemo, ingurube zageze mu miryango 417, inkoko mu miryango 1111, ihene nazo ziri mu miryango 500.

