Gisagara: Kongera avoka ku ifunguro ry’abana byitezweho kurwanya imirire mibi

Abatuye mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bahisemo kurwanya imirire mibi batera avoka, nka rumwe mu mbuto bitezeho kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Bavuga ko bihera ku gutegurira abana ifunguro ryuzuye ririho n’ibikomoka ku matungo ndetse bakongeraho avoka, akaba ari yo mpamvu buri rugo rwiyemeje nibura gutera ibiti by’avoka 3.
Mbazumutima Christine wo mu Murenge wa Ndora, avuga ko nyuma yo kwigishwa ko indyo yuzuye ihabwa abana itaburaho urubuto rw’avoka, bafashe icyemezo cyo kuzitera kugirango bazajye bazibona zitabahenze.
Ati: “Muri iyi minsi avoka iri mu mbuto zihenze. Rero kubera ko jyewe namaze kumva uruhare rwayo mu kurwanya imirire mibi, nahisemo kuyitera kugira ngo mu minsi iri imbere nzabashe kuyishyira ku ifunguro ry’abana banjye ntagombye kuyigura ku isoko.”
Mukeshimana Devota na we wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara avuga ko avoka yamenye ko iri mu bigize ifunguro ryuzuye ku mwana, ku buryo yafashe icyemezo cyo kuyitera kugira ngo mu minsi iri imbere ajye ayibona itamuhenze.
Ati: “Ntushobora kugura avoka yo gushyira ku biryo munsi y’amafarangay’u Rwanda 100 kandi nasobanukiwe akamaro kayo mu kurwanya imirire mibi. Rero ubu nahisemo gufata ingamba zo kuyitera kugira ngo mu minsi iri imbere nzabashe kujya nyishyira ku ifunguro ry’abana ntagombee kuyigura”.
Nzabandora Emmanuel na we wo mu Murenge wa Ndorw avuga ko n’ubwo basobanukiwe akamaro k’avoka mu kurwanya imirire mibi, yanasobanukiwe ko ari igicuruzwa gikenerwa buri munsi.
Ati: ” Jyewe nyuma y’uko ubuyobozi butwigishije ko urubuto rwa avoka rwunganira ifunguro ry’abana mu kurwanya imirire mibi, nasobanukiwe ko avoka ari igicuruzwa kinakenerwa ku isuko na buri wese ari nayo mpamvu nihaye intego yo gutera avoka nyinshi kugira ngo mu minsi iri imbere nzazibyaze umusaruro wunganira iterambere ry’umuryango wanjye”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Dusabe Denise, avuga ko gutera avoka bizagirira akamaro abatuye aka karere mu minsi iri imbere mu bukungu bw’ishoramari no mu mibereho myiza.
Ati: ” Icyo mvuga gutera avoka ku batuye Akarere ka Gisagara, ni byiza kandi bizadufasha kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana igihe izaba yahujwe n’igaburo ryuzuye ku bana, ndetse ikazamura ubukungu bw’umuryango bazicuruza ku buryo nsaba abatuye aka karere kwita ku rubuto rw’avoka”.
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, bafite gahunda y’uko nibura buri rugo rugira ibiti bitatu by’avoka, mu rwego rwo kuzamura umusaruro wazo, ngo wifashishwe mu gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, hagendewe kuri gahunda igihugu cyihaye yo guca burundu igwingira n’imirire mibi ku bana.
Muri iki gihe cyo gutera ibiti, hamaze guterwa ibiti by’avoka 20 350 intego ikaba ari uko buri rugo rugira ibiti bitatu mu rwego rwo kuzamura umusaruro wazo kugira ngo wifashishwe mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana zishyirwa ku igaburo ry’umwana ngo ryunganira ibindi bigize indyo yuzuye by’umwihariko ku bana.
