Gisagara: Barishimira ko hari serivise z’ubuvuzi batazongera kujya gushakira ku kigo nderabuzima

Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bashimira ubuyobozi bwabafashije, kubona ivuriro ry’ibanze (Poste de Sante) rya Gitega riri ku cyiciro cya kabiri, rigiye kubaruhura urugendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Kibayi.
Umwe mu batuye Umurenge wa Mukindo wavuganye na Imvaho Nshya, avuga ko kubona ivuriro rizajya ribaha serivisi z’ubuvuzi bajyaga gushaka ku kigo nderabuzima, ari igisubizo ku kibazo cy’urugendo rw’amasaha 2 bakoraga bajya kwivuza ku kigo nderabuzima.
Ati: “Jyewe ndashimira ubuyobozi bwabafashije kubona ivuriro batwemereye ko rizajya riduha serivisi z’ubuvuzi twajyaga gushaka ku kigo nderabuzima cya Kibayi, kuko kujyana umurwayi warembye n’amaguru byagoraga kuko yageragayo yarembye ariko ubu biratworoheye kuko ntawuzongera kurembera mu nzira ajya ku kigo nderabuzima.”
Mugenzi we witwa Irimaso Marie Agnes na we utuye mu Murenge wa Mukindo, avuga ko kuba ivuriro ry’ibanze bubakiwe rizajya ritanga serivisi z’ubuvuzi byajyaga gushakira ku kigo nderabuzima, byakemuye ikibazo cy’urugendo rugera ku masaha abiri bakoraga bajya kwivuza.
Ati: “Ndishimye cyane nk’umubyeyi, kuko kujya kwipimisha inda ukoze urugendo rutari ruto byatugoraga. Muri make ubuyobozi bwarakoze cyane kudufasha kubona ivuriro hafi kandi bakaryongerera ubushobozi bwo kuduha serivisi z’ubuvuzi zisanzwe zitangirwa ku kigo nderabuzima”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko icyo abaturage bakwiye kwitaho ari ukujya bivuza kare batarembeye mu rugo.
Ati: “Ni byo ivuriro ry’ibanze rya Gitega ryuzuye ubu riri ku rwego rwa kabiri ku buryo rizajya rivura indwara zajyaga zivurirwa ku kigo nderabuzima. Rero icyo nsaba abaturage ni ukujya bivuza kare batararemba kuko serivisi z’ubuvuzi zamaze kubegerezwa batazongera gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibayi.”
Ivuriro ry’ibanze rya Gitega rikaba ryuzuye ritwaye amafaranga arenga miliyoni 116, aho nyuma yo gushyirwa ku rwego rwa kabiri, rizajya ritanga zimwe muri serivisi z’ubuvuzi, zisanzwe zitangirwa ku kigo nderabuzima cya Kibayi, zirimo kuvura amenyo n’izindi ndwara byasabaga ko bajya ku kigo nderabuzima cya Kibayi.


