Gisagara: Abarerera mu marerero bashima imikurire mu bwenge n’igihagararo by’abana

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, barerera mu irerero rya Kabakobwa bavuga ko bishimira imikurire mu bwenge abana babo bakura mu irerero kubera uburyo abana batinyutse kuvuga nyamara barabajyanye batavuga.
Umwe muri aba babyeyi witwa Muragijemariya Louise, avuga ko umwana we yamujyanye mu irerero atabasha kuvuga ahora yigunze none byarashize.
Ati: “Jyewe umwana wanjye namujyanye mu irerero atazi kuvuga ahora yigunze none ubu aravuga ndetse ubona ko yakuze mu bwenge, rero ntacyambuza kwishimira ko irerero ry’iwacu ryamfashije mu mikurire y’ubwenge bw’umwana wanjye”.
Mugenzi we nawe avuga ko umwana we kuva yajya mu irerero yamenye ubwenge burimo no kuba asigaye azi kuvuga icyo akeneye.
Ati: “Jyewe kurerera mu irerero umwana wanjye biranshimisha kuko kuva umwana wanjye yajyayo, azi kuvuga icyo akeneye ku buryo azi no kuvuga ko ashaka kwituma mu gihe atarajyayo, utamenyaga igihe yabikoreye kandi yabikoreraga aho yicaye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myizay’Abaturage Dusabe Denise, na we akaba ahamya ko amarerero afasha abana gukura mu bwenge ahanini biturutse kukuba aba ari kumwe n’abandi.
Ati: “Ni byo ntagushidikanya umwana wajyanywe mu irerero atandukanye n’umwana uba uri mu rugo kuko iyo ari kumwe n’abandi bimufasha kwisanzura agatinyuka akavuga ndetse akabasha gukina kandi agafunguka mu bwenge.”
Mu karere ka Gisagara habarurwa amarerero agera ku 1183, aho 1066 akorera mu ngo zatoranyijwe, 22 akaba akorera ahegereye abaturage, irerero rimwe rikaba ari ryo ry’icyitegererezo ku rwego rw’akarere mu gihe amarerero agera kuri 94 yo akorera ku bigo by’amashuri yo muri ako Karere.