Gikondo: Urujijo ku mugabo wapfiriye muri Lodge

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Amakuru ava mu Murenge wa Gikondo mu Kagari ka Kanserege mu Karere ka Kicukiro, aravuga ko Nsengiyumva Jean w’imyaka 59 yasanzwe muri Lodge izwi nka Matunda yapfuye.

Iyi nkuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye ku wa 12 Nzeri 2022 ahagana saa tanu n’igice. Shema Amani, Manager wa Lodge yabereyemo iri nsanganya, yahise yihutira gutanga amakuru k’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Station Gikondo.

Amakuru yatanzwe na Musanabera Dancilla, umugore wa nyakwigendera ari we Nsengiyumva Jean, avuga ko batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango.

Abakozi ba Lodge Matunda, bemereye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yageze mu cyumba yarimo n’umukobwa bazanye ahagana mu ma saa yine za mu gitondo.

Umwe yagize ati: “Mu masaha ya saa yine za mu gitondo, ni bwo uyu mugabo yaje mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Vtz ifite Plaque RAC 678B ari kumwe n’umukobwa binjira mu cyumba kimwe”.

Amakuru atangwa n’ushinzwe Lodge, avuga ko ahagana mu ma saa sita uwo mukobwa yaje gusohoka, agenda atwaye imfunguzo nyuma y’uko bamaze gufunguza urundi rufunguzo.

Mu ijoro ryakeye ni bwo abakozi bagize amakenga babona adasohoka ngo atahe barakomanga babura uwabitaba bihutira kubimenyesha RIB.

Nyakwigendera bamusanze aryamye ku gitanda imyenda ye imanitse mu cyumba yari aryamyemo.

Bivugwa ko uwo mugabo wapfuye asanzwe aza muri iyo Lodge.

Nta cyangombwa na kimwe kimuranga yari afite.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko uyu mugabo n’uwo mukobwa bari bazanye, ntaho banditse mu gitabo cyandikwamo abakiriya.

Mu cyumba nyakwigendera yari aryamyemo, basanzemo icupa ry’inzoga na Jus. Bivugwa ko uyu mugabo atari ubwa mbere aza muri iyo Lodge.

Amakuru Imvaho Nshya imaze kubona, nuko inzego z’umutekano, Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’inzego z’ibanze zamaze kugera ahabereye iyi nsanganya.

Umurambo wahise woherezwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe.

Hakomeje gushakishwa imyirondoro y’umukobwa bari kumwe. Ku rundi ruhande, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane ikishe uwo mugabo.

Ntiturashobora kuvugana n’Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
barfinda says:
Nzeri 16, 2022 at 12:52 pm

abagabo b’indaya nicyo cyabashobora. urupfu rwabo nirwo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE