Gicumbi: Yishimira kubakirwa inzu kuko byamurinze kurara yitwikiriye umutaka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mukangaruye Claudine wo mu Murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, avuga ko ashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba yarubakiwe inzu nziza ndetse akanahabwa inka izajya imuha amata n’ifumbire byamuhinduriye ubuzima.

Uwo mubyeyi ufite imyaka 43 y’amavuko, avuga ko uretse kuba yarahawe agaciro nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ngo byabaye ikirenga kuba noneho yubakiwe inzu nziza kuko iyo yabagamo yari yaramusaziyeho, ikaba ngo yari igiye kumugwira.

Mukangaruye Claudine, abinyujije ku mwana we w’umukobwa wasemuriye Imvaho Nshya amarangamutima mu buryo bw’amarenga; yavuze ko yishimiye ko agiye kubaho neza mu minsi iri imbere bitewe n’inkunga izamufasha kwiteza imbere ahawe akesha imiyobotrere myiza.

Yagize ati: “Ntabwo ari ubwa mbere  imiyoborere myiza impinduriye izina kuko nkanjye banyitaga igipfamatwi kubera ntumvaga simvuge banyitaga na kiragi, ubu twahawe agaciro abafite ubumuga, nanjye nta muntu ukinsuzugura ngo antuke, ndetse by’akarusho nubakiwe inzu nyuma yo kubona ko iyo nabagamo yari igiye kungwaho.”

Yongeraho ati: “Sinkirara nitwikiriye umutaka mu bihe by’imvura kuko nubakiwe inzu nziza, naho ubundi iyo nabagamo yari buzangwire.”

Mukangaruye akomeza avuga ko yongeye gushima uburyo yongeye kugira inka, ngo kuko iyo yari afite mbere yaje gutwarwa n’abantu atazi.

Yagize ati: “Ubu ibintu ni byiza cyane kuko mpawe n’inka nzajya nkuraho amata n’ifumbire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aranshumbushije, baraje bantwarira inka, ubu ngiye kujya nkuraho ifumbire n’amafaranga, ikindi nanjye Imana ikomeze imfashe nzagabire abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel na we avuga ko yishimiye ko uriya mubyeyi yahawe inzu nziza yo kubamo ahinduye ubuzima atazingera kunyagirwa no kwikanga ko yamugwira ndetse no kuba yorojwe.

Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutoje umuco mwiza wo gukundana ndetse agashimangira ko ubumwe bwacu, ari zo mbaraga zacu ni muri urwo rwego rero na Mukangaruye yubakiwe inzu kubera ko iyo yarimo rwose wabonaga igiye kumugwaho, ndetse yanahawe inka y’imbyeyi,  biramufasha gukomeza kugira imibereho myiza. Ndamusaba gukomeza gusigasira biriya bikorwa by’iterambere yahawe.”

Mukangaruye yubakiwe inzu ifite agaciro gasaga miliyoni 10 ndetse ahabwa n’inka y’imbyeyi mu rwego rwo kumuremera no kumukura mu bukene.

Mukangaruye yahawe inzu avuga ko yamurinze kurara yitwikiriye umutaka
Inka yahawe ayitezeho kumuhindurira ubuzima
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE