Gicumbi: Uwahoze mu ngabo z’u Rwanda yishimira ibikorwa yakuye mu mperekeza

Sergent Major Harerimana Thacien ni umwe mu basezerewe mu ngabo z’u Rwanda RDF, mu 2020 avuga ko ahereye ku mafaranga yahawe nk’imperekeza yashoye mu buhinzi bw’icyayi n’ubworozi bw’inka none akaba amaze kwiteza imbere.
Uwo musirikare winjiye mu ngabo z’u Rwanda mu 1992, avuga ko mu myaka yamaze mu gisirikare yumvaga ko nagera hanze bitazamworohera kuko ngo ubuzima bwe bwose yabumaze mu nzego z’umutekano
Yagize ati: “Ninjiye igisirikare mfite imyaka 18 urumva mu myaka 34 yose namaze mu ngabo z’u Rwanda nari nzi ko ntagera hanze ngo mbashe kubaho, urumva kwambara, kurya kwivuza n’ibindi numvaga ko ningera hanze bizabanza kungora ariko RDF nyuma yo kudusezerera yatwigishije uburyo umuntu akora umushinga wamuha amafaranga, batwigisha uburyo umuntu yibona muri sosiyete ya gisivile turiyakira kugeza ubwo dukora tukiteza imbere”.
Sergent Major Harerimana avuga ko akimara gusubizwa mu buzima busanzwe, ahereye ku mperekeza yahawe ndetse no ku bwizigame bwe yashoye amafaranga mu buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Ubundi umushahara wanjye warantungaga n’umuryango ni ho nakuraga amafaranga y’abana ku ishuri, ubwo rero mu mperekeza naguzemo inka nongera izari zihari mbese nkora ubworozi kinyamwuga, naguze isambu ngateramo icyayi kuri hegitari 1, mfite abakozi mpemba buri kwezi, ninjiza amafaranga agera ku bihumbi 300, ndashimira RDF na Leta y’u Rwanda.”
Umwe mu bakora mu bikorwa bya Sergent Major Harerimana Thacien, barimo Nkundanyirazo Eliezel yagize ati: “Njye ndi umukozi uhoraho njya gushaka ubwatsi bw’inka, cyangwa se ubundi nkajya gukora mu cyayi igihe ubwatsi buhari, mfite umushahara wanjye uhoraho ungana n’ibihumbi 30, ntabwo ari njye njyenyine kuko adukoresha turi abakozi 4 bahoraho mu gihe hari ba nyakabyizi batari munsi y’umunani, turamushima kuko ari muri bamwe mu bava mu ngabo bagakura amaboko mu mifuka bagakora.”
Sergent Major Harerimana Thacien, avuga ko afite indi mishinga myinshi ateganya imbere ye harimo n’umushinga w’ubworozi bw’ingurube, agashishikariza abasezerewe mu ngabo gukomeza kumva ko igihugu kibakunda cyane ko ngo bafite n’umusingi aho bafite umushahara w’ubwiteganyirize bashobora gufatiraho inguzanyo.
