Gicumbi: Kageyo hari abasore barembeka biyoberanyije mu myambaro y’ishuri

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko hadutse uburyo bushya bwo gutunda kanyanga buzwi nko kurembeka ngo bamwe mu basore bubuye ingeso y’uburembetsi ku manywa y’ihangu, aho bagaragara bateka kanyanga bayishyize mu bikapu n’imyambaro bifatwa nk’iby’ishuri. Ikibazo bafata nk’amayeri mashya yo kurembeka.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kageyo bavuga ko bababazwa n’ukuntu urubyiruko rwinjiye mu bikorwa bibi, aho usanga abasore bambaye imyenda isa n’iy’ishuri, bafite ibikapu birimo kanyanga, kandi bakabikora ku mugaragaro.
Mukamana Alphonsine (izina yahawe), umwe mu baturage bo muri Kageyo, avuga ko ngo uko inzego zigenda zirwanya abarembetsi, hari abahindura amayeri, aho bambara imyenda isa n’iyishuri itagira ikimenyetso (insigne), abandi ngo bayitwara muri za teremusi nk’abagiye kwa muganga, abandi bakayishyira mu bikapu bagatwara za Bibiliya mu ntoki.
Yagize ati: “Iyo ugeze ku isoko cyangwa ku muhanda, ubona umusore wambaye nk’ugiye ku ishuri, afite igikapu nyamara harimo kanyanga mu gikapu. Abandi bayitwara mu bisori ukagira ngo bagiye kwa muganga, njye nzi umugabo ukura kanyanga Ngondore, akayigeza mu mujyi Gicumbi, yitwaje Bibiliya mu ntoki, ubwo se wabona umuntu ufite Bibiliya ukamukeka?”
Undi muturage yagize ati: “Hari nabo ubona binywera kanyanga ku manywa y’ihangu nko mu masaha, mu bisambu se, kandi iyo bamaze gusinda ntabwo bihishira, ntibagishaka kubihisha. Ni ikibazo tubona ko bikomeje byazasiga urubyiruko habi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney yemeje ko koko hari ikibazo cy’abasore binjira mu bikorwa by’uburembetsi, ndetse bananywera kanyanga ku manywa, ibi yabibwiye abaturage ubwo yabaganirizaga ku bijyanye no gukumira ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Ni ikibazo kigihari rwose kuko nanjye ubwanjye hari abo mperutse gufatira mu masaka barimo banywa kanyanga, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano turakomeza kugenzura aba bantu, ndetse n’ubukangurambaga bukomeze, kugira ngo iki kibazo kirandurwe burundu.”
Umukozi wa RIB wo mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yavuze ko RIB, ko icyo bakora nasaba urubyiruko, Umunyarwanda muri rusange kugendera kure ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Kwigisha ni uguhozaho hari bamwe koko banze kuzibukira ingeso mbi yo gutunda no kunywa ibiyobyabwenge, mu bukangurambaga dukora rero dusaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo tugire uruhare mu kurandura iki cyaha mbere kuko kiri muri bimwe bikomeza kwangiza urubyiruko.
Ikindi ni uko no kunywera ibiyobyabwenge mu ruhame, bifatwa nk’ibyaha bishobora gutuma umuntu afungwa cyangwa agacibwa amande.”
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018), umuntu wese ukora, utunda, ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku mezi 6kugeza ku myaka 5, ndetse akanacibwa amande yihariye bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze.
