Gicumbi: Imyumvire yarahindutse ifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Impinduka ni ikintu gisaba gusobanukirwa impamvu, inyungu bizatanga mu gukemura ikibazo cyari gihari, bityo, iyo habayeho guhindura imyumvire bifasha kugera ku ntego nk’uko abaturage bo mu Karere ka Gicumbi basobanukiwe uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Akarere ka Gicumbi bitewe nuko ari Akarere k’imisozi, kashoboraga kwibasirwa n’isuri, imyuzure n’ibindi, Umushinga Green Gicumbi wafashije guhindura imyumvire y’abaturage basobanukirwa uruhare rwabo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guhera mu 2020, hatangiye ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi byo guhangana n’imihindagurike y’ibihe.
Bimwe muri byo ni amaterasi y’indinganire yaciwe, gusazura amashyamba no gutera ibiti, inyubako zitangiza ibidukikije, guhinga icyayi, ikawa, gutanga imirimo, gutanga imbabura zirondereza, gutanga inka n’ibindi byahinduye imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko hakozwe ubukangurambaga bafatanya n’umushinga kugira ngo abaturage bamenye inyungu bazakura mu kubungabunga imisozi hifashishijwe ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Aho uyu mushinga utangiriye, wahinduye imyumvire y’abaturage, bibumbiye mu makoperative y’abavumvu biborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko, hanyuma amafaranga avuyemo akabafasha kwiteza imbere.
Ahensi hari hahanamye, ku misozi Green Gicumbi yazanye gahunda yo kuhatera ikawa, hanyuma umuturage akavuga ati ubu nsarura miliyoni ku isizoni.”
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko kuva uwo mushinga watangira gukorera mu Karere ka Gicumbi, imyumvire y’abaturage yahindutse ku buryo kuri ubu bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Mu ntangiriro ntibyari byoroshye kubwira umuturage gusazura ishyamba kuko yumvaga rimuha inkwi, [….] twarabigishije tubasobanurira ko ikigamijwe ari uguhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi gusazura amashyamba twabibakoreraga ku buntu, ariko ubu barabisobanukiwe neza ko bagomba kugira uruhare mu gukora ibikorwa bibungabunga ikirere ku buryo naho umushinga utageze bifuzaga ko naho twajya gukorerayo, kuko bamaze kubona inyungu bitanga.”
Ibikorwa byafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Muri ibyo bikorwa harimoKubungabunga icyogogo no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, hakozwe Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, 850 Ha z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55%.
Ayo materasi yafashije kurwanya isuri yatwaraga ubutaka bw’abaturage bwo guhingaho, kongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo bugaragara, gusubiranya ubutaka no kubungabunga icyogogo, bityo bituma imyuzure n’inkangu zibasiraga imisozi y’Akarere ka Gicumbi zigabanyuka.
Abahinzi bahawe imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ibihe, banigishwa gukora ifumbire y’imborera kandi hegitari hafi 10 000 z’ubutaka zateweho ibiti bivangwa n’imyaka.
Hegitari 1,358 z’ubutaka buhingwa zateweho ibiti bifata ubutaka, hegitari 40 zateweho ikawa yo ku misozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe, hegitari 50 zateweho icyayi cyo ku musozi, cyihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe (imyuzure yibasiraga abafite icyayi mu gishanga cya Mulindi) no kongera umusaruro w’icyayi.
Gucunga amashyamba mu buryo burambye no gukoresha neza ingufu.
Inka 245 zahawe imiryango itishoboye muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabo. 65% by’izi nka zarabyaye, ubu abaturage bituye bagenzi babo binyuze mu gahunda ya Girinka Munyarwanda
Green Gicumbi ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund), ukaba ukorera mu mirenge 9 ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba, ari yo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.





