Gicumbi: Igi ku mwana ryatangiye gukemura igwingira mu bana

Abatuye mu Karere ka Gicumbi by’Umwihariko abo mu Murenge wa Rwamiko bahamya ko kuba borozwa inkoko zikabaha amagi, birimo kubafasha guhangana n’imirire mibi mu bana, bikarwanya igwingira.
Ribera Gratien utuye mu Mudugudu wa Mukuyu, Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Rwamiko, ahamya ko igi ari ingenzi mu guhangana n’imirire mibi mu bana, kuko n’uwe wari watangiye kugaragaraho imirire mibi yamuhaye amagi arakira neza.
Yagize ati: “Ndi umwe mu bahawe amatungo magufi by’umwihariko inkoko nahawe n’umushinga PRISM, nari mfite umwana w’umuhungu wari ufite imirire mibi wari mu ibara ry’umuhondo zitangiye gutera ndavuga nti reka aya magi abana bayarye nanjye n’umugore tuyarye. Turayarya none uwo muhungu wanjye ubu yarakize afite imyaka itandatu ameze neza”.
Yongeyeho ko izo nkoko zahinduye imibereho y’umuryango we atari mu bijyanye n’ubuzima gusa, ahubwo no mu bukungu.
Ati: “Zahinduye imibereho y’umuryango wanjye, icya mbere numva kinkora ku mutima ni uko umwnaa wanjye ubu yakize, ikindi amagi kuko inkoko zanjye zitera amagi hagati ya 30 na 35 mu cyumweru nkagurisha 15 andi turayarya”.
Ku birebana no kwitura yavuze ko bizakemura ikibazo cy’imirire n’igwingira kuko kuba abagize amahirwe bagahabwa inkoko noneho nyuma bakitura bagenzi babo ni ngombwa ko bizafasha gukumira igwingira mu bana kuko ari byiza ko habaho gukumira kuruta kujya kwivuza.
Uwizeyimana Josiane utuye mu Mudugudu wa Kamurenzi, mu Kagari ka Cyeru, Umurenge wa Rwamiko wahawe inkoko mu cyiciro cya kabiri yavuze ko izo nkoko zatumye abona amagi yo kugaburira abana ndetse n’ifumbirembere nari mfite akarima k’igikoni kakabaho imboga zidasa neza ariko ko nyuma yavuguruye.
Ati: “Mbere y’uko mpabwa inkoko n’umushinga wa PRISM nari mfite akarima k’igikoni ariko mu by’ukuri kakabaho imboga zidasa neza. Ni muri urwo rwego rero baduhaye izo nkoko tukazisasira ibarizo tukabona ifumbire tugafumbira ka karima k’imboga, zisa neza, tubona izo kurya ndetse hakaba n’igihe dusaguriye amasoko, tugaburira neza abana bava mu mirire mibi.
Umusaruro w’izi nkoko uretse ifumbire nteganya ko nizitera ntandukanye no kuba nagurira umwana igi nzaba muha amagi inkoko zanjye bwite zateye”.
Habimana Jean Damascene yavuze uburyo bahawe inkoko hanyuma igatera amagi yo kugira ngo amutungire abana kandi amufasha kubabonera ibikoresho by’ishuri.
Yagize ati: “Inkoko ni itungo ryiza nubwo abantu babisuzugura ni itungo ntiwagira ikibazo, rikunganira mu buzima, dutekera abana amagi kandi nanjye nkaryaho, ndetse byaba na ngombwa hano mu rugo tukarya akaboga”.
Iribagiza Odette utuye mu Mudugudu wa Mukuyu, Akagari ka Cyeru, mu Murenge wa Rwamiko yavuze ko abikesheje inkoko yahawe n’umushinga PRISM yashoboye kurya bwa mbere umuleti.
Ati: “Twatetse umuleti, abana baravuga bati ibi bintu ko biryoshye! Bwari ubwa mbere tuwuriye ndetse tukawunaga ku biryo ubundi tugatogosa. Mu muryango w’abantu 5 duteka amagi 5 atogosheke ariko ku muleti ho ni amagi 10.
Iyi gahunda izafasha abantu, izarandura imirire mibi nta kuntu abana bagwingira barya amagi, nta kuntu ubugwingire bwaza barya imboga zitetse neza, ntibyashoboka”.

Muri uwo Murenge wa Rwamiko kandi hanashinzwe ikusanyirizo ry’amagi hakanagurishirizwa ibiryo by’amatungo ku buryo aborozi babibona hafi.
Nayigiziki Narcisse ucururiza Rwamiko Vision Cooperative icuruza ibiryo by’amayungo, yavuze ko bagura amagi na bo bakayagurisha, ku buryo ari umuturage ari na koperative ntawuhomba.
Yongeyeho kandi ko umushinga PRISM waboroje inkoko zimaze gukura ziratera, batekereza noneho icyakomeza kubateza imbere babifashwamo n’abafashamyumvire. Aborojwe mbere bakaba baragize igitekerezo cyo gushinga iyo koperative ngo amagi babona abafashe no kubona amafaranga. Iyo koperative igizwe n’abantu basaga 340.
Uwineza Clarissse wari waje kwiturwa we yavuze ko nta kabuza inkoko azahabwa zizamufasha kubona amagi yo kurya ndetse akikura mu bukene, kandi ko muri rusange ikibazo cy’igwingira kizakemuka burundu.
Kuba igi ari ingirakamaro mu guhangana n’imirire mibi kimwe n’igwingira mu bana byashimangiwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite.
Ati: “Umwana wariye igi hari icyo bizamufasha kuko ibikomoka ku matungo harimo n’igi rimwe na rimwe usanga buri wese yabasha kuribona kurusha inyama zikomoka ku matungo bizadufasha mu kubikwirakwiza, abaturage bakazituranira bigakwira ku baturanyi noneho twe nk’ubuyobozi bwiibanze tukabigisha ko aho kujya kugurisha igi ubanza ukarigaburira umwana mu rugo”.
Yongeyeho ati: “PRISM ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi tubona w’agaciro ku baturage b’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko kandi ubuhinzi n’ubworozi ni ishingiro ry’ubukungu mu Turere twinshi two mu gihugu ndetse hano Gicumbi hakaba hari ikirere cyiza cyakoroshya ubuhinzi n’ubworozi bigatanga umusaruro”.
Yavuze kandi ko umushinga uzafasha cyane mu kwesa imihigo y’Akarere ariko by’umwihariko mu mpinduka z’imibereho myiza y’abaturage, kuko abayobozi bose umuturage ari we baba bashyizeho ijisho.
Mu bushakashatsi buheruka bwakozwe mu 2020 ku bijyanye n’imiterere y’imirire n’igwingira, bwagaragaje ko mu Karere ka Gicumbi imirire mibi kari kuri 42%.


